Nyuma yo kuvugurura iyi ndirimbo ‘Iyo byanze’, Zizou Alpacino yabwiye IGIHE ko ari ibintu yagiye asabwa n’abakunzi b’umuziki batandukanye bakunze iyi ndirimbo ariko bifuzaga ko yajya mu wundi mudiho.
Ati “Hari benshi mu bakunzi b’umuziki bakunze iriya ndirimbo bagiye bansaba kugerageza guhindura umudiho wayo. Kuko hari n’abakunze iya mbere, ntabwo nari kuyireka ahubwo nahisemo kuyivugurura.”
Iyi ndirimbo iri muri gahunda DJ Zizou yatangiye yo gusohora indirimbo yahurijemo abahanzi batandukanye mu gusoza album amaze igihe akoraho.
DJ Zizou avuga ko hari benshi bagiye bamusaba ko iyi ndirimbo yashyiramo umurishyo wa kinyafurika.
‘Iyo byanze’ yabaye indirimbo ya mbere Bruce Melodie na Social Mula. Muri iyi ndirimbo baba bagaruka ku musore cyangwa umukobwa utaka umukunzi we, amushimira ko amurutira abo bakundanye byagera mu bihe bikomeye bagakuramo akarenge.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Monster Record studio, isanzwe ari iya Zizou Alpacino.
Album ya Zizou Alpacino yahishuye ko izaba iriho indirimbo 11 n’izindi ebyiri z’inyongezo. Izaba iriho indirimbo amaze imyaka itatu akoraho, gusa ngo ashobora kuzashyiraho na zimwe mu zo yahurijemo abahanzi mu myaka yo hambere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!