00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zayn Malik yatandukanye na Gigi Hadid

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Zayn Malik wahoze mu Itsinda One Direction yatandukanye n’Umunyamideli Gigi Hadid bari bamaze igihe bakundana, biturutse ku makimbirane uyu musore yagiranye na nyina w’umukobwa babanaga nk’abakunzi ariko batararushinga.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko aba bombi batandukanye nyuma y’uko Zayn Malik agiranye ibibazo na nyina w’umukunzi we witwa Yolanda Hadid. Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko aba bombi bamaze ukwezi kurenga batandukanye.

Zayn mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ko inkuru zivuga ko yarwanye n’uwari kuzaba nyirabukwe, atari zo.

Ati “Ndahakana kuba narasagariye Yolanda Hadid ndetse ku bw’inyungu z’umukobwa wanjye nanze gutanga ibisobanuro byimbitse ndetse nkaba numva Yolanda akwiriye kwisubiraho ku bw’ibi yavuze ndetse akareka ibisigaye bikazakemurirwa mu muryango mu buryo butari ubwo ku karubanda.”

Uyu musore mu butumwa yanditse kuri Twitter yagaragaje ko hari umuntu wo mu muryango w’umukunzi we waje mu rugo rwabo umukunzi we adahari bakagirana ubwumvikane buke.

Abavugizi ba Gigi Hadid babwiye People ko uyu mukobwa arajwe ishinga no kwita ku mwana we ndetse akaba adakeneye ko ubuzima bwe bwite bujya ku karubanda.

Hari amakuru yavugaga ko Yolanda Hadid afite gahunda yo kujyana ikirego cyo gukubitwa na Zayn kuri Polisi, ariko TMZ yatangaje ko kugeza ubu atarabikora.

Zayn w’imyaka 28 na Gigi Hadid wa 26 bafitanye umwana w’umukobwa bise Khai Hadid Malik, babyaranye umwaka ushize.

Aba bombi guhera mu 2015 bagiye bakundana bakongera bagatandukana. Mu 2019 bongeye kunga ubumwe ndetse mu 2020 baza kubyarana umwana.

Zayn Malik yatandukanye na Gigi Hadid
Urukundo rw'aba bombi guhera mu 2015 rwagiye rurangwa n'ibibazo
Yolanda Hadid yavuze ko Zayn Malik yamukubise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .