Zari yahishuye ko yifuza gusubira mu rukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Umuherwekazi ufite inkomoko muri Uganda, Zarinah Hassan, bakunze kwita Zari yahishuye ko rimwe na rimwe ajya yifuza kujya mu rukundo ariko akazitirwa no gutekereza ko ashobora kongera kubabazwa no gucibwa inyuma.

Zari yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Nairobi News mu minsi ishize, aho yavuze ko yanezezwa bihambaye no kongera gusubira mu rukundo ariko na none agaragaza ko agira impungenge z’uko yakongera kubabara bitewe no gucibwa inyuma.

Yakomeje avuga n’ubwo ajya abyifuza ariko na none bimunyuze muri iki gihe kubera ko nta teshamutwe ahura naryo.

Ati “Kuba nta mukunzi mfite biteye ubwuzu, meze neza ndetse n’uruhu rwanjye rurayaga.”

Zari yakundanye na Diamond kuva mu 2014 batandukana ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi w’abakundana uyu mugore ashinja umukunzi we kumuca inyuma.

Bafitanye abana babiri uw’umuhungu witwa Prince Nillan n’umukobwa witwa Tiffah Dangote.

Zari ahorana itoto ntiwamenya ko afite abana batanu ndetse n'imyaka 38
Zari ari mu bagore bateye amabengeza muri Afurika bafite agatubutse
Zari na Diamond bakundanye bamaranye imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza