00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zahinduye imirishyo muri Sinema Nyarwanda! Abakinisha abana n’abaka ruswa irimo iy’igitsina bakebuwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Urugaga rwa Sinema mu Rwanda rwasabye abanyamuryango barwo kwitwararika ibirimo gukinisha abana bakiri bato badafite uburenganzira bw’ababyeyi babo ndetse n’ababakinisha filime z’urukozasoni.

Ubuyobozi bw’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda bwatanze ubu butumwa bubinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru n’abanyamuryango barwo bose, bwasohoye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021.

Muri iryo tangazo bwibukije buri wese ko akwiye kuba afite ‘Union’ abarizwamo kugira ngo yibaruze maze ashyirwe ku rutonde rw’abakora umwuga wa Sinema ku rwego rw’igihugu.

Ikindi abanyamuryango b’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda bamenyeshejwe ni uko amakarita bari basanganywe (License Cards) atacyemewe gukoreshwa, ahubwo ko hari amashya atangirwa ku cyicaro cyarwo.

Muri iri tangazo kandi, buri wese ushaka kugira igikorwa cya Sinema akorera mu gihugu, yasabwe kujya abanza kwegera urugaga kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze (Recommendations) bumuhesha uburenganzira bwo gufashwa n’izindi nzego za Leta bakorana.

Abanyamuryango bibukijwe ko nta muntu wemerewe gukinisha umwana uwo ari we wese (yaba umuhungu cyangwa umukobwa) utaruzuza imyaka 18 y’amavuko, atabiherewe uburenganzira n’ababyeyi be cyangwa abamurera.

Ubuyobozi bwongeyeho ko n’iyo yaba yabiherewe uburenganzira, nta wemerewe gukinisha umwana iby’urukozasoni n’ibyatuma ararukira mu ngeso mbi zinyuranye kuko aba atarageza ku myaka yo kwifatira ibyemezo.

Ku kijyanye na ruswa, ubuyobozi bw’uru rugaga bwibukije buri wese ko nta muntu ukwiye kwitwaza ibikorwa bya Sinema ngo yake ruswa iyo ari yo yose, yaba iy’amafaranga cyangwa se iy’igitsina.

Abakora filime kandi banakeburiwe ku kubungabunga no gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu bihangano byabo.

Ubwo butumwa bugira buti “Abantu banyuranye bakora ibihangano bya films, videos, movies cyangwa se Sketches zinyura kuri YouTube bagamije kugeza ibyo bihangano byabo ku Banyarwanda, barasabwa gutekereza, kwiga no kubisesengura hagamijwe kureba icyo bimarira Abanyarwanda mu kubaka indangagaciro zabo zishingiye ku muco, ku bumuntu no gukunda igihugu.”

Willy Ndahiro umaze iminsi mike ahawe inshingano, yatangiye kugaragaza impinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .