00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yverry yakomoje ku nkuru zamutandukanyije n’umukunzi we aherutse gukorera indirimbo ‘Mu ijuru’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry yashyize avuga ku nkuru zavugaga ko yatandukanye n’umukunzi we Uwase Vanessa, ni nyuma y’iminsi yarabereye ibamba itangazamakuru ryifuzaga kumenya iby’iyi nkuru.

Mu kiganiro na IGIHE, Yverry yahamije ko atigeze atandukana n’uyu mukobwa, avuga ko abazanye ayo makuru bashingiye ku byo bakuye ku mbuga nkoranyambaga nyamara ntaho byari bihuriye no gutandukana.

Avuga ko abavuze ko batandukanye babishingiye ku kuba bose barasibye amafoto ku nkuta zabo za Instagram, nyamara barayasibye ku bushake nta kibazo gihari.

Uyu muhanzi yagize ati “Amafoto nasibye ni menshi harimo aya mama wanjye n’abavandimwe ariko yo ntibayabonye babonye ariya ariko nta kundi. Gusa ntabwo byari byo rwose; ibyo byose byanabaga turi kumwe.”

Yverry yavuze ko atazi neza uko byagenze ngo umukunzi we asibe amafoto, ati “Wasanga wenda yariganye icyemezo nari nafashe agasiba amafoto ye ariko nta kibazo cyari gihari.”

Uyu muhanzi unaherutse gusohora indirimbo nshya ‘Mu ijuru’ yahishuye ko nubwo yayihimbiye abantu bose muri rusange, ariko yanayikoreye umukunzi we.

‘Mu ijuru’ ni indirimbo Yverry yanditse afatanyije na Danny Vumbi akaba ari nayo yitiriye Album ye ya kabiri ateganya gusohora tariki 14 Gashyantare 2022 ku munsi w’abakundana yanamurikiyeho iya mbere mu 2020.

Ikiganiro na Yverry

Indirimbo ’Mu ijuru’ Yverry avuga ko yakoreye n’abarimo umukunzi we

Yverry yahakanye amakuru amutandukanya n'umukunzi we
Yverry yasohoye indirimbo 'Mu ijuru' avuga ko yanakoreye umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .