00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvan Muziki yategetswe gusiba indirimbo yakoranye na Marina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music yategetse Yvan Muziki gukura indirimbo ‘Aho’ yakoranye na Marina kuri EP ye nshya yise ‘True Love’ yitegura gushyira hanze.

Mu minsi ishize ni bwo Yvan Muziki yasohoye ifoto iteguza abantu EP ye nshya yise ‘True Love’, iriho indirimbo nka "Urugo ruhire" ya Massamba, uyu muhanzi yasubiranyemo na Marina, "Yuda" ndetse na "Aho" na yo yahuriyemo n’Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko ubuyobozi bwa The Mane Music butishimiye kuba Yvan Muziki yarafashe indirimbo ebyiri yakoranye na Marina akazihuriza kuri EP imwe.

Nyuma yo kutabyishimira bwamusabye gusiba imwe muri izi ndirimbo, akabona gusohora ‘Urugo ruhire’ yari yamaze no gufatira amashusho.

Icyifuzo cya The Mane Music cyahise gishyirwa mu ngiro, nyuma y’iminsi mike Yvan Muziki ahita asohora urundi rupapuro ruteguza abantu EP ye nshya igizwe n’indirimbo "Urugo ruhire" ya Massamba basubiranyemo na Marina, "Yuda" na "Mtima" yakoze we wenyine.

Yvan Muziki wasabwe gusiba iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko atanemerewe kuyisohora kugeza igihe ubuyobozi bwa The Mane Music buzamuhera uburenganzira.

Icyakora nubwo havugwa aya makuru, ku rundi ruhande hari amakuru avuga y’uko Yvan Muziki ari mu rukundo na Marina ndetse ari nabyo byamworohereje gukora izi ndirimbo mu buryo butaganiriweho byimbitse n’ubuyobozi bwa The Mane Music.

Havugwa urukundo hagati ya Yvan Muziki na Marina rwatumye hakorwa indirimbo 'Aho' hatabayeho ibiganiro byimbitse n'ubuyobozi bwa The Mane Music
Indirimbo 'Aho' yasibwe kuri EP ya Yvan Muziki
Indirimbo 'Mtima' niyo yasimbuye 'Aho' kuri EP ya Yvan Muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .