00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvan Buravan na Madebeats bamaze icyumweru mu mwiherero

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2021 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Yvan Buravan uri mu myiteguro yo gusohora album ye ya kabiri na Madebeats uri kwitegura gusohora iya mbere yise ‘Made in Kigali’, bamaze iminsi mu mwiherero w’iminsi itanu bakoreraga ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Ni umwiherero batangiye tariki 20 Kanama bawurangiza tariki 25 Kanama 2021.

Bavuga ko wababereye igihe cyiza bahurijemo imbaraga buri wese afatanya n’undi ku mushinga we.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Yvan Buravan, yavuze ko yari yagiye kuri Muhazi agukora kuri album ye nshya ataratangaza izina.

Ati “Hari indirimbo zanjye Madebeats yagombaga kumfasha gukora, ariko nanjye hari izajya kuri album ye nshya nakoze, urumva ko kari akazi kenshi kadusabaga imbaraga nyinshi twigira inama yo kuva i Kigali tukajya ahantu hadufasha gukorera mu mutuzo.”

Iyi album ya kabiri ya Yvan Buravan nubwo yirinze gutangaza izina ryayo, yahishuye ko izaba iriho umwihariko w’indirimbo enye ziririmbye mu njyana yatangije mu rwego rwo kumenyekanisha umwimerere w’umuziki w’u Rwanda.

Iyi njyana avuga ko atarabonera izina, ahamya ko ari yo yonyine yatuma umuziki w’u Rwanda umenyekana mu gihe buri wese yafata undi ukuboko bagafatanya kuyubaka.

AIyo njyana ni nayo yaririmbyemo indirimbo ‘Ye ayeee’ aherutse gusohora, ikaba iya mbere yagiye hanze mu ziri kuri iyi album ye nshya. Ni injyana igizwe n’umuziki ugezweho ariko uvanzemo n’umwimerere w’umuziki nyarwanda.

Buravan yaherukaga gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’ mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali tariki 1 Ukuboza 2018.

Nyuma yo gukorera benshi mu byamamare mu muziki w’u Rwanda, Madebeats na we amaze iminsi ahugiye mu mushinga wo gukora album ye bwite ndetse yitegura gusohora muri uku kwezi kwa Kanama 2021.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Madebeats yavuze ko iyi album yari amaze igihe ayitekerezaho, ariko mu mezi arindwi ashize aribwo yatangiye kuyikoraho.

Ni Album ikubiyeho indirimbo uyu musore atekereza ko izakundwa kuko ihuriweho n’ibyiciro byose by’abahanzi.

Madebeats yavuze ko iyi album yayihurijeho abahanzi barenga 20, icyakora mu ndirimbo 12 zose ziyigize ngo nta n’imwe yigeze aririmbamo.

Ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu niho Madebeats na Yvan Buravan bakoreraga indirimbo
Rimwe na rimwe bisaba kujya ahatuje kugira ngo inganzo izamuke
Yvan Buravan afata amajwi y'indirimbo izaba iri kuri album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .