Yujuje imyaka 29! Injira mu buzima bwa Shaddy Boo, umugore w’ikimero gikurura benshi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Mata 2021 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia, afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh bahoze babana bakaza gutandukana mu 2016. Ni we uza imbere mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kuko afite abarenga ibihumbi 850 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Akunze gutigisa murandasi akiharira amapaji yo hejuru y’abanditsi b’inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga akaba igitaramo ndetse hari n’igihe usanga no mu biganiro hagati y’abantu ari we bari kwivugira. Abenshi bahora barangamiye ikimero cye kivugisha abatari bake.

Uyu mugore yagiye yigwizaho benshi bamukurikira kubera amafoto, n’amashusho atigisa ikibuno bikurura benshi.

Biragoranye ko hari icyamamare kiza mu Rwanda ngo kigende batagiranye ibihe byiza cyane ko abenshi baba basanzwe bavugana kuri Instagram, ndetse banamukurikira kuri urwo rubuga.

Ubusanzwe avuga ko yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali tariki 20 Mata 1992. Avuka mu muryango w’abana bane, barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri, akaba imfura muri uwo muryango.

Yatangiye kujya mu ndirimbo z’abahanzi mu myaka icyenda ishize ndetse niwe King James yifashishije mu ndirimbo yise ‘Buhoro buhoro’. Nyuma yatangiye kwamamara biturutse ku mashusho n’amafoto yasakazaga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

Yahawe inkwenene, ahinduka icyamamare!

Muri Kanama 2017 yatumiwe ku yahoze ari Royal TV avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru amubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko, atazuyaje avuga ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “Nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya océan [impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho na we ati “No! No!”

Yavuye mu kiganiro asanga inkuru yamutanze ku muryango maze atangira kuba intero binyuze mu mashusho yasakazwaga benshi bayajyanisha n’ibyo yavuze ariko abahanga bakabikora mu buryo bwo gusetsa.

Icyo gihe, Shaddy Boo yongeye kuba ingingo nyamukuru ku mbuga nkoranyambaga binyuze kuri Hashtag yahise yaduka yitwa #OdeurYaOcean n’andi magambo atandukanye yamukomozagaho mu buryo bwo kumunnyega.

Uyu mugore udatana n’udushya mu 2018 yongeye kugarukwaho cyane ku mbuga zitandukanye ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamond Platnumz mu irushanwa yari yitiriye indirimbo ya Wasafi yitwa Jibebe, agasobanya mu rurimi rw’Icyongereza.

Muri kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe icyo abona abaturage bo muri Tanzania batandukaniyeho n’abo mu Rwanda, ati “Abaturage b’inaha ni amajyambere.”

Mu rurimi rw’Icyongereza yagize ati ‘Here Tanzania people are so development more than our country’. Nabwo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga Icyongereza kigarukwaho mu kwiregura akavuga ko we asanzwe amenyereye kwivugira Igifaransa.

Shaddy Boo, umugore wifuzwa na benshi

Shaddy Boo yifuzwa na benshi barimo ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo. Afitanye umubano wihariye na Diamond bivugwa ko batangiye kuwubaka ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party.

Yari yahageze mu minsi ya nyuma y’umwaka wa 2014 ahakorera igitaramo cyatumye akurirwa ingofero mu Rwanda.

Nyuma y’igitaramo, uyu muhanzi wari wazanye na Zari bari bahararanye muri iyo minsi, hakwirakwiye amafoto amugaragaza ari kumwe na Shaddy Boo ahagaragara nko mu rwambariro.

Andi makuru avuga ko no mug ihe Diamond yari ari mu Rwanda muri Nyakanga 2017 Shaddy Boo bongeye guhurira i Nyamata mu gitaramo nubwo ngo icyo gihe batabonanye kubera umwanya muto yari ahafite.

Mu 2017 ubwo Diamond yizihizaga ibirori isabukuru y’amavuko y’imyaka 28, Shaddy Boo ari mu bahawe ubutumire na Diamond yerekeza muri Tanzania kwitabira ibirori by’isabukuru ye.

Muri Werurwe 2018, ubwo umuhanzi w’Umunya-Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yazaga mu Rwanda habanje kujya hanze amafoto bari kumwe mu cyumba.

Nyuma Davido yaratunguranye yinjira mu bihumbi by’abakurikira Shaddy Boo kuri Instagram.

By’akarusho yahise atangira kujagajaga amafoto uyu mugore yari amaze igihe gito ashyizeho iyo akunze cyane agasiga akanze LIKE ubundi akandikaho amagambo agaragaza ko afitanye isiri n’uyu mugore ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia.

Davido yerekanye ko yakunze Shaddy Boo biciye mu mafoto ye yarebye ahereye ku yo uyu mugore yashyizeho muri Mutarama 2018 kugeza ku yaherukaga kujyayo.

Mu mafoto Davido yanditseho kuri Instagram ya Shaddy Boo, hari iyo yashyizeho agashushanyo gafite udutima ku maso undi na we amwereka ko yanyuzwe ashyiraho agafite umutima umwe n’undi mutima munini utukura ku ruhande.

Dj Marnaud adaciye ku ruhande aheruka kuvuga ko nta musore utakwifuza Shaddy Boo, icyo gihe yagize ati “Usibye ko abantu bavuga ngo ndabivuze, ni inde utakwifuza kugirana umubano wihariye na Shaddy Boo? Ngize amahirwe bikaba, si mwiza se, ntasa neza se? Abagira gaz barya kare. Njye ni uko ntazi gutereta, mba ngihura n’umukobwa nkavuga ibigambo byinshi […] byageze aho bibaye byinshi amfata nka musaza we.’’

N’ubwo bimeze gutya ariko we akunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko yazinutswe abagabo cyane cyane iyo bigeze ku ngingo yo kongera gushaka.

Ni umunyamutima ukunda gufasha

N’ubwo uyu mugore akunze gutarangwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga, akunze kugaragaza ko agira umutima w’urukundo rwo gufasha abakene n’abandi bababaye.

Iyo winjiye ku rukuta rwe usanganirwa n’amagambo agaragaza ko umuntu aba agomba gukora cyane ku buryo aba miliyoneri ariko na none ntiyibagizwe gufasha.

Aho agira ati “Kora cyane kugera aho konti yawe ya banki igaragara nka nimero za telefoni. Kugera ku ntsinzi biba biteye amabengeza. Ariko ndakwinginze fasha.”

Ibikorwa by’uyu mugore ntabwo bigarukira mu magambo cyane ko hari inshuro akunze kubishyira mu ngiro.

Nko mu bihe bya guma mu rugo umwaka ushize yigeze gufashisha abantu ibyo kurya ku munsi nk’uyu w’isabukuru ye. Akunda kubikora ku isabukuru ye y’amavuko ndetse n’iminsi mikuru y’idini ya Islam.

Tariki ya 25 Ukwakira 2020 iwe aho atuye Nyarutarama, nabwo yasangiye n’abana baba ku muhanda mu mujyi wa Kigali (Biryogo) bagera kuri 35. Hari nyuma y’uko Shaddy Boo yaherukaga gusangira n’aba bana mu 2019 ubwo habaga umunsi mukuru wa Eid Al Fitr.

Ashakira ifaranga hasi hejuru!

Uyu mugore ntabwo ajya aca ku ruhande agaragaza ko yakuze yifuza kuzaba umuherwekazi, kandi akamamara.

Mu minsi ishize yabwiye Yago TV Show ati “Nakuze numva ko nzaba umugore w’umukire ariko ntazi uburyo nzabamo umukire. Nakuze numva nzanamenyekana ariko ntazi uburyo bizagenda kuko sinari umukinnyi wa filime, umuririmbyi cyangwa undi munyempano.”

“Nageze ku bukire mbere yo kwamamara, kuko njye ubwo nashakaga ni ukubona ku maraso yanjye, ubu mfite abana babiri ndetse ndumva ibyo bihagije kuba umukire. Ikindi kuba nzwi ni ishema, ni ibintu nifuje nkiri umwana kandi nabigezeho.”

Tariki 25 Gashyantare 2021 Shaddy Boo yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye gushyira amafoto n’amashusho kuri rumwe mu mbuga zizwiho gucurizwaho amashusho n’amafoto byiganjemo iby’urukozasoni.

Kureba ibyo Shaddy Boo ashyira kuri uru rubuga umuntu asabwa kwishyura 50$ ku kwezi. Yatangiye gukoresha uru rubuga guhera mu 2019.

Ajya anyarukira i Dubai kurya Isi
Akunda gukora ibikorwa byo gufasha cyane cyane abana bo ku muhanda
David yabonye ikimero cya Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga aravugishwa
Gukoresha imbuga nkoranyambgaa bimaze kumugira umwe mu bakirigita ifaranga mu byamamare mu Rwanda
Icyamamare cyose kije mu Rwanda nticyataha kitabonanye na Shaddy Boo usa nk'aho ahagarariye abagore b'ibizungerezi muri Kigali
Imiterere ya Shaddy Boo ituma abagabo benshi bamwifuza
Shaddy Boo amaze kwamamara mu buryo bukomeye
Shaddy Boo arangaza benshi mu Rwanda no hanze yarwo cyane cyane muri Tanzania
Shaddy Boo aherutse kwinjira mu bucuruzi bw'amashusho n'amafoto bye kuri internet
Shaddy Boo akunda guhora mu ngendo ajya hanze y'u Rwanda
Shaddy Boo akunze gusangiza abamukurikira ubuzima bwe bwa buri munsi
Inzobe yaka ya Shaddy Boo ikurura benshi
Kuva kera yumvaga azaba icyamamare none byarasohoye
Meddy Saleh yahoze akundana na Shaddy Boo baranarushinze mu 2016 baratandukana
Mu 2018 ubwo Davido wo muri Nigeria yazaga mu Rwanda byamwanze mu nda ajya kuri Instagram mu mafoto ya Shaddy Boo arajagajaga
Mu minsi ishize Shaddy Boo yinjiye mu bucuruzi bw'amafoto n'amashusho azamura ibizongamubiri
Muri Kanama 2017 yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru amubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko, atazuyaje avuga ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi
Ntabwo wamenya ko ari umugore w'abana babiri
Shaddy amaze kwamamara cyane ku buryo afite abamukurikira bajya gukabakaba miliyoni kuri Instagram
Shaddy Boo yujuje imyaka 29 y'amavuko
Shaddyboo aheruka gushyira umukono ku masezerano ya miliyoni 54 Frw yo kwamamaza ibikorwa bya ‘ABANOUB General Trading Ltd’
Shadyboo amaze igihe ari umwe mu bagore barangamirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero
Ubuzima bwa Shaddy Boo bw'uyu munsi abukesha imbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo ari mu bahiriwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo ari mu bagore badatana n'udushya dutuma biharira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo mu 2016 yatandukanye na Meddy Saleh wari umugabo we
Shaddy Boo mu mwambaro wa bikini
Shaddy Boo na Diamond bafitanye ubumwe ndetse ngo bagiye bagirana ibihe mu gihe uyu muhanzi yabaga yaje mu Rwanda
Shaddy Boo ni umugore w'abana babiri
Shaddy Boo ni umwe mu bagore bahozwaho ijisho ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo ni umwe mu bagore b'ikimero bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo yagize imyaka 29
Shaddy Boo yambara akurikije ibigezweho
Shaddy Boo yatangiye kwamamara cyane guhera mu 2017
Umubano wa Shaddy Boo na Diamond ushimangirwa n'ubutumire yamuhaye mu 2017 yagize isabukuru y'imyaka 28
Uyu mugore abaho mu buzima buhenze
Uyu mugore akunze gukora ingendo mu bihugu bitandukanye
Shaddy Boo ni imfura mu bana batatu bavukana nawe
Uyu mugore ntasiba mu itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .