00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yuhi Mic uheruka gusinya muri The Mane yatangiye gushyira hanze ibihangano

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Yuhi Mic ubusanzwe witwa Forongo Francis uheruka gusinya amasezerano y’imikoranire na The Mane Music ya Bad Rama, yatangiye gushyira hanze ibihangano bye bya mbere kuva yagera muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Uyu musore yashyize hanze indirimbo yise ‘Follow’, ikaba ari iya mbere ashyize hanze kuva yajya muri The Mane ariko ikaba iya gatatu mu muziki we.

Ni indirimbo y’urukundo yakoze akurikije uko abantu bashimagizanya mu rukundo bitewe n’umubano baba bafitanye.

Ati “Nayikoze nkurikije ibintu mbona mu rukundo. Hakabaho ibintu byo gutakana hagati y’abakundana. Muri make ni indirimbo ivuga ku gushima umukunzi. Kuyihimba ntaho bihuriye n’ubuzima bwanjye busanzwe ahubwo byaturutse ku byo mbona ku bantu bakundana.”

Yavuze ko we na Producer Ayoo Rash bamaze gukora ibihangano bigize album ye ya mbere.

Yuhi Mic yarangije amashuri mu ishuri rya Agahozo Shalom mu Karere ka Rwamagana. Usibye kuba yamaze gusinya muri The Mane Music, yari asanzwe afite indirimbo yakoze mu minsi ishize yise ‘Shani’.

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, Yuhi yatangiye kuganira na Bad Rama nyiri The Mane Music amusaba ko bakorana.

Yuhi Mic yinjiye muri The Mane Music asangamo Marina nyuma y’uko iyi sosiyete itandukanye n’abahanzi bayibarizwagamo nka Safi Madiba, Queen Cha na Calvin Mbanda.

Yuhi Mic yasohoye indirimbo ya mbere akoreye muri The Mane
Yuhi Mic niwe muhanzi mushya wasinye muri The Mane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .