Youssou Ndour yasubitse igitaramo yatumiwemo i Kigali kubera urupfu rw’umucuranzi we

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 Mata 2018 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Youssou N’Dour yasubitse urugendo yagombaga kugirira i Kigali aho yagombaga kuzataramana na bagenzi be Peter Okoye[wahoze muri P Square] na Sauti Sol.

Igitaramo Youssou Ndour yatumiwemo mu Rwanda giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2018 muri Kigali Convention Centre.

Mu binyamakuru byo muri Senegal, hasakaye inkuru ivuga ko yafashe umwanzuro wo gusubika urugendo nyuma y’urupfu rwa Habib Faye wahoze amucurangira gitari bass.

Youssou Ndour yagombaga gufata indege imuzana i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018; Sene Web yatangaje ko yasubitse urugendo ku munota wa nyuma akimara kumenya ko inshuti ye magara Habib Faye yapfiriye mu Bufaransa mu gitondo yo kuri uyu wa Gatatu.

Youssou Madjiguène Ndour, ni umuhanzi w’umunyabigwi akaba n’umuherwe uza muri batatu ba mbere muri Afurika. Yakoze muzika guhera mu 1970, iwabo muri Sénégal afatwa nk’umwami w’umuziki wa ‘mbalax’.

Habib Faye wahoze acuranga gitari bass mu itsinda rya Youssou Ndour

Youssou N’Dour, ni umuhanzi kandi wubashywe, muri politike nabwo afite izina rikomeye; mu 2012 yabaye Minisitiri w’Imyidagaduro n’Ubukerarugendo muri Senegal, yasimbuwe mu 2013 na Abdoul Aziz Mbaye.

Uyu muhanzi wubashywe cyane ku Mugabane wa Afurika yari yitezwe mu gitaramo kizasoza Inama Mpuzamahanga ku miyoborere ya ‘Mo IbrahimFoundation Good Governance Meeting’ mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu muhanzi ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo yise ‘Yite’, yagombaga kuzaririmbana n’abahanzi bato kuri we barimo Peter Okoye wahoze aririmba muri P Square, Sauti Sol yo muri Kenya n’abahanzi bazwi mu Rwanda, Charly na Nina, Riderman, Knowless ndetse na Phiona Mbabazi.

Youssou Ndour yasubitse igitaramo yatumiwemo i Kigali kubera urupfu rw’umucuranzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza