Youssou N’Dour, Peter Okoye na Sauti Sol bazahurira mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 Mata 2018 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Youssou N’Dour na bagenzi be barimo Peter Okoye[wahoze muri P Square] na Sauti Sol bagiye guhirira mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali muri Mata 2018.

Youssou Madjiguène Ndour, ni umuhanzi w’umunyabigwi akaba n’umuherwe uza muri batatu ba mbere muri Afurika. Yakoze muzika guhera mu 1970, iwabo muri Sénégal afatwa nk’umwami w’umuziki wa ‘mbalax’.

Youssou N’Dour, ni umuhanzi kandi wubashywe, muri politike nabwo afite izina rikomeye; mu 2012 yabaye Minisitiri w’Imyidagaduro n’Ubukerarugendo muri Senegal, yasimbuwe mu 2013 na Abdoul Aziz Mbaye.

Uyu muhanzi wubashywe cyane ku Mugabane wa Afurika yitezwe mu gitaramo kizasoza Inama Mpuzamahanga ku miyoborere ya ‘Mo IbrahimFoundation Good Governance Meeting’ izabera mu Rwanda mu mpera za Mata 2018.

Igitaramo Youssou N’Dour azaririmbamo, kizaba ku itariki ya 29 Mata 2018 muri Kigali Convention Centre guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu muhanzi ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo yise ‘Yite’ azaririmbana n’abahanzi bato kuri we barimo Peter Okoye wahoze aririmba muri P Square, Sauti Sol yo muri Kenya n’abahanzi bazwi mu Rwanda.

Mu bahanzi bo mu Rwanda bazaririmbana na Youssou N’Dour, harimo Charly na Nina, Riderman, Knowless ndetse na Phiona Mbabazi. Iki gitaramo kizatambutswa mu buryo bwa live ku rubuga rwa Facebook rw’umuryango Mo Ibrahim Foundation.

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Youssou N’Dour ategerejwe mu Rwanda

Iyi nama yateguwe n’Umuryango Mo Ibrahim Foundation, izamara iminsi itatu ibera i Kigali; yitezwemo abayobozi bakomeye muri Afurika, abayobozi ba za sosiyete sivile, abayobozi b’ibigo byigenga, abikorera ku giti cyabo n’abandi batandukanye.

Perezida Paul Kagame, uyobora Umuryago w’Ubumwe bwa Afurika ari mu bashyitsi bakuru bategerejwe muri iyi nama ndetse azavuga ijambo rifungura ku mugaragaro iyi nama.

Umuryango Mo Ibrahim Foundation washinzwe mu 2006 n’umuherwe ukomoka muri Sudani ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Mohammed “Mo” Ibrahim, mu gufasha Afurika kuzamura urwego rw’imiyoborere.

Peter Okoye aritegura kuza gutaramira mu Rwanda
Sauti Sol ifite indirimbo nshya yitwa "Girl Next Door" yahuriyemo na Tiwa Savage nayo izacurangira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza