Young Grace yifotoje yerekana inda ye y’imvutsi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2019 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Abayizera Marie Grace [Young Grace] yasohoye amafoto ari kurya ubuzima ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, anagaragaza inda ye y’imvutsi.

Muri Werurwe nibwo Young Grace yatangaje ko atwite umukobwa, icyo gihe abinyujije kuri Instagram yashyizeho amashusho agaragaza umwana yisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ibyishimo.

Ati “Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese aba ategereje mu buzima bwe. Oh! Ubu inda yanjye irizihiwe nk’umutima wanjye.”

Uyu mukobwa ubura amezi make ngo yibaruke, yatunguranye mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram arimo iyo ari mu bwato arimo kugashya, ahagaze ku nkombe ndetse n’indi ari kumwe n’umusaza bigaragara nk’aho ari umusare w’ubwo bwato uyu muhanzikazi yari arimo.

Mu kwirinda abashobora kumuvugaho byinshi, yafunze ahatangirwa ibitekerezo kuri uru rubuga.

Young Grace w’imyaka 25 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe ya Heroes FC yazamutse mu Cyiciro cya mbere uyu mwaka, ari nawe se w’uyu mwana atwite. Gusa iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Ku wa 8 Nyakanga, Young Grace yakoreye umwana we w’umukobwa indirimbo yise ‘Diamante’, iri rikaba ari rimwe mu mazina y’uyu mwana utegerejwe ku Isi.

Uyu muraperikazi yumvikanamo avuga ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho, akaba umwe rukumbi wavuganye na we ndetse ko ubu atakora ikintu atabanje kumubaza.

Mu nyikirizo ati “Ubu ndiho ku bwawe mwana wanjye wandekura nagwa, ntawe uzagukoraho nzakubera intwari rudasumbwa Diamante.”

Mu kumuhanura, Young Grace muri iyi ndirimbo avuga ko umwana we azasanga Isi yarangiritse, akamubwira ko adakwiriye kuzagira ikibazo kuko azahamubera, akamushishikariza kuzakunda umurimo no kuzakora icyo aricyo cyose umutima we uzamuhatira.

Mu ntangiro z’uku kwezi Young Grace yanditse agusaba kwo kwazarangira ari umubyeyi.

Young Grace agaragara mu bwato arimo kugashya
Yifotoje ubwato buhagaze ku nkombe
Young Grace aherutse gusaba uku kwezi kwa Kanama kuzamusiga ari umubyeyi
Young Grace ari kumwe n'umusare w'ubwato yifotorejemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza