00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yasubiyemo indirimbo ye ‘Hello Boss’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace benshi bamenye nka Young Grace yasubiyemo indirimbo ye ‘Hello boss’ iri mu zakunzwe cyane,anasohora amashusho yayo yafatiye i Dubai.

Ni indirimbo uyu muhanzikazi avuga ko yahisemo gusubiramo nk’imwe mu ze zakunzwe cyane yifuje kongera gusangiza abakunzi be.

Ati “Narebye mu ndirimbo zanjye, Hello boss ni imwe mu zakunzwe cyane. Nahisemo kuba nayisubiramo kugira ngo nongere nyibutse abakunzi banjye ariko noneho inavuguruye.”

Young Grace yavuze ko nyuma y’igihe icyorezo cya Covid-19 cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange, ubu agiye kongera kugaragaza imbaraga abakunzi be bari bamuziho.

Gushyira imbaraga nke mu muziki, Young Grace yavuze ko byatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi, by’umwihariko ubukungu n’ibikorwa by’abahanzi bikaba bimwe mu byahagorewe.

Icyakora nubwo yari yaragowe n’ingaruka za Covid-19, Young Grace yavuze ko yabonye umwanya uhagije wo gukora ibihangano byinshi, yizeza abakunzi be kubaha indirimbo nyinshi.

Iyi ndirimbo ye nshya, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Laserbeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na musaza we King Philosophe.

Amashusho y'iyi ndirimbo Young Grace yayafatiye i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .