00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yasohoye indirimbo ya mbere mu zo yakoreye i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kamena 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Abayizera Marie Grace benshi bazi nka Young Grace mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo yise ‘Zip it’, ya mbere ashyize hanze mu zo aherutse gukorera i Dubai.

Muri Werurwe 2021 nibwo Young Grace ari kumwe na musaza we King Philosophe berekeje mu Mujyi wa Dubai, aha banahahuriye n’umuvandimwe wabo Queen Edouige utuye ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma y’amezi hafi atatu avuye i Dubai, Young Grace yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Zip It’ yakoreyeyo.

Nubwo ariko ari iyi ndirimbo yahereyeho, yabwiye IGIHE ko afite n’izindi yakoreye i Dubai.

Ubwo yari abajijwe ku mishinga yakoreye muri uyu mujyi, Young Grace yagize ati “Mfite n’ibindi bikorwa nakoreyeyo, ariko kuri iyi nshuro ndumva nshaka kuvuga kuri ‘Zip it’ kuko niyo nshya nasohoye.”

Uyu muhanzikazi yanaboneyeho gusobanura ko atigeze ajya gukorera amashusho i Dubai kuko hari ibyo yari yabuze mu Rwanda, ahubwo ngo ni uko ari ibintu byahuriranye ariyo agahita afatirayo amashusho.

Ati “Nta kintu naringiye gushaka i Dubai wavuga ko kitaba inaha, wenda reka mvuge ubutayu, nagiye ngiye gutembera birangiye nifuje kuhakorera indirimbo.”

Indirimbo ‘Zip It’ yasohotse mu buryo bw’amashusho nyuma y’igihe gito uyu muhanzikazi ayisohoye mu buryo bw’amajwi.

Amajwi yayo yakozwe na Evydecks mu gihe amashusho yo yafashwe anatunganywa na King Philosophe.

Young Grace ubwo yari mu Mujyi wa Dubai aho yakoreye amashusho y'indirimbo ye yise 'Zip it'
Si 'Zip it' yonyine Young Grace yakoreye i Dubai, yavuze ko hari indi mishinga yakoreyeyo izasohoka mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .