00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ykee Benda yavuze ku rukundo rwe na Kayesu uzwi muri dosiye yafungishije Davis D na Kevin Kade

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ykee Benda, yemereye IGIHE ko afite umukunzi mushya akaba inkumi y’umunyarwandakazi Kayesu Sharon benshi bazi muri dosiye yafungishije Davis D na Kevin Kade.

Ku mbuga nkoranyambaga z’abakurikiranira hafi imyidagaduro yaba mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akomeje kugaruka ku rukundo rwa Ykee Benda n’iyi nkumi imaze iminsi igarukwaho cyane hano mu Rwanda.

Inkuru y’aba yatangiye gushyuha mu masaha make ashize ubwo bashyiraga hanze amashusho bari kuganira mu buryo bw’imbonankubone [Live] ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu bakunzi b’umuziki babakurikira batangiye gutekereza ko bishobora no kuba ari inkuru zo kureshya abafana cyane ko Ykee Benda afite album nshya ari kwamamaza.

Nyuma yo kubona ibi byose, IGIHE yifuje kumenya ukuri kuri aya makuru, mu kiganiro kigufi twagiranye na Ykee Benda, adaciye ku ruhande yaduhamirije ko ari gukundana n’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi.

Aha yagize ati “Nibyo turakundana!” ubwo umunyamakuru yifuzaga kumenya igihe urukundo rwabo rwatangiriye n’ibindi byinshi, Ykee Benda yavuze ko nta makuru menshi yatanga, ati “Nta byinshi ndi butangaze gusa turakundana.”

Icyakora nubwo uyu muhanzi yahamije ko ari gukundana na Kayesu, uyu mukobwa we nta makuru aratangaza kuri uru rukundo ndetse n’inshuro zose twagerageje kumuhamagara ntabwo yitabaga telefone ye igendanwa.

Kayesu yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu minsi ishize ubwo yagarukaga muri dosiye yafungishije Davis D, Kevin Kade n’umufotozi bari bakurikiranyweho icyaha n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Yongeye kugarukwaho nanone ubwo yararaga aganira na Kwizera Olivier ku mbuga nkoranyambaga nyamara uyu mukinnyi yari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi birangira bamusezereye.

Ykee Benda, we amaze iminsi ari kwamamaza album nshya ‘Karabo’ aheruka gusohora.

Ni album uyu muhanzi yakoze ahanze amaso no ku bakunzi b’umuziki w’u Rwanda, kuko hariho indirimbo ebyiri yakoranye n’abahanzi Yvan Buravan na Uncle Austin.

Ykee Benda yemeye ko akundana na Kayesu Sharon
Kayesu Sharon umukunzi mushya wa Ykee Benda
Kayesu nawe yasubije Ykee Benda
Ykee Benda niwe watangiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza Kayesu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .