00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ykee Benda yakuye urujijo ku mafoto ye na Lydia Jazmine yaciye ibintu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi wo muri Uganda, Ykee Benda na mugenzi we Lydia Jazmine baherutse guca igikuba mu itangazamakuru muri Uganda biturutse ku mafoto yabo yasakajwe bameze nk’abarushinze.

Ni amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko aba bahanzi n’ubundi basanzwe ari inshuti za hafi bashobora kuba bararushinze mu ibanga.

Amafoto yagaragaye aba bombi bari bameze nk’aho habayeho umuhango wo gusaba no gukwa Lydia Jazmine.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Uganda kizwi nka Sqoop, yavuze ko aya mafoto yafashwe mu gihe bafataga amashusho y’indirimbo yabo yitwa ‘Banange’ izajya hanze mu mpera z’icyumweru gitaha.

Yagize ati “Indirimbo ni iya 18 kuri album yanjye yitwa Kirabo.”

Ntabwo ari ubwa mbere Lydia Jazmine aketsweho kuba yarushinze n’abahanzi bakoranye indirimbo kuko mu minsi ishize nabwo byaketswe ko yaba yarushinze na Geosteady, Fik Fameica na Grenade Official bose bahuriye mu ndirimbo.

Lydia Jazmine na Ykee Benda byari byatangiye guhwihwiswa ko barushinze
Lydia Jazmine na Ykee Benda bakoranye indirimbo bikekwa ko barushinze
Amafoto yo gusaba no gukwa hagati y'aba bombi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bikekwa ko barushinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .