00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah Karungi yashyize hanze amafoto yaciye igikuba ku isabukuru y’imyaka 32

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Sheebah Karungi wizihizaga isabukuru y’imyaka 32, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021, yasohoye amafoto yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga. Aya mafoto akaba yarayafatiye muri Zanzibar aho ari kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko.

Ni amafoto Sheebah Karungi yasohoye yambaye ibyatsi, andi yambaye ubusa hejuru n’akenda k’imbere gusa ariko agakingirizwa n’akandi kenda kabonerana.

Mu binyamakuru byo muri Uganda, imitwe y’inkuru zo muri iyi minsi zibanze cyane ku myambarire yaranze uyu mukobwa mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru Blizz cyahishuye ko aya mafoto Sheebah yayifotoreje muri Zanzibar aho yagiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 32 yujuje, akaba yari agamije kwereka abamukurikira ko afite umubiri uteye neza.

Sheebah Karungi ufite uzwi ku tubyiniriro nka ‘Muse’, ‘Karma Queen’ na ‘Queen Sheba,’ yabonya izuba ku itariki ya 11 Ugushyingo 1989. Ni umuhanzi ukora injyana ya Afro-pop na Dancehall, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime.

Ni umwe mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda, akaba yaratangiye kumenyekana cyane mu itsinda rya Obsessions Music Group kuva mu 2006 kugeza mu 2010 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise "Kunyenyenza" yanditswe na Cindy itunganywa na Washington.

Yakurikijeho izindi ndirimbo zinyuranye zatumye izina rye ritangira kuba ikimenyabose muri Uganda no hanze yayo.

Ubu buhanzi Sheebah abufatanya n’ubundi bushabitsi, aho ari umucuruzi umaze kugira ibikorwa bifatika i Kampala.

Ni amafoto Sheebah yifotoje mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 32
Sheebah Karungi yatunguranye asangiza abamukurikira amafoto yambaye ibyatsi
Sheebah yifotoje yambaye akenda kabonerana kerekana imiterere ye
Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bazwiho kuba bagororotse cyane
Aya mafoto bivugwa ko Sheebah yayifotoje mu mugambi wo kugaragaza ko ku myaka 32 agiteye neza
Sheebah Karungi asanzwe azwiho kwifotoza atikwije
Ku myaka 32, Sheebah Karungi yerekanye ikimero cye bituma yongera kuvugwa cyane mu itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .