00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yavutse mu 2000! Ibyo wamenya kuri Rema ugiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Divine Ikubor wubatse izina nka Rema ategerejwe i Kigali mu gitaramo agomba gukora kizashyira akadomo ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda uterwa inkunga na Banki ya Kigali [ BK All-Star Game].

Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 20 Ugushyingo 2021, kizabera muri Kigali Arena. uretse Rema kizagaragaramo n’abahanzi bo mu Rwanda batandukanye barimo Kivumbi, Mike Kayihura, Social Mula na Bull Dogg.

Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali afite imyaka 21 y’amavuko bivuze ko yavutse tariki 1 Gicurasi 2000, avukira mu Mujyi wa Benin muri Leta ya Edo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu 2018 Rema yashyize hanze amashusho aririmba agace k’indirimbo ya D’Prince. Uburyo yayikoze neza byatumye uyu muhanzi ajya gushaka Rema ngo amwishyurire studio.

Ng’uko uko mu 2019 Rema yisanze mu nzu ifasha abahanzi (label) yitwa Jonzing World ya D’Prince iyi ikaba ikorana bya hafi na Marvins.

Muri uwo mwaka nyirizina nibwo Rema yasohoye EP ye ya mbere, muri Gicurasi hasohoka amashusho y’indirimbo yitwa ‘Dumebi’ yatumye amenyekana ku rwego rwo hejuru.

Gukundwa kw’indirimbo ze za mbere, byatumye mu mezi ane gusa ahita asinya amasezera n’uruganda rukora ikinyobwa cya Pepsi.

Nubwo yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye, Rema yarushijeho kwamamara ubwo yashyirwaga ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya BET mu 2020 ahatanye n’abarimo Wizkid na Burnaboy.

Zimwe mu ndirimbo za Rema zakunzwe

Rema utegerejwe i Kigali afite imyaka 21 y’amavuko bivuze ko yavutse tariki 1 Gicurasi 2000
Rema ategerejwe ku wa 20 Ugushyingo 2021
Rema amaze imyaka ibiri yonyine mu muziki ariko ari mu bahanzi bagezweho muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .