00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yakiriwe mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Kanama 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nemeye Platini umaze iminsi muri Nigeria ndetse wanahasinyiye amasezerano na sosiyete bagiye gukorana, yamurikiye Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, itsinda ry’abashoramari bo muri iki gihugu bagiye gukorana.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko yifuzaga guhuza abashoramari bagiye gukorana na Ambasade ku buryo na yo imenya abantu bo muri Nigeria bagiye gukorana n’umuhanzi w’Umunyarwanda.

Yavuze ko Ambasaderi Kamanzi yishimiye cyane kuba uyu muhanzi yabonye abashoramari bagiye gukorana abizeza ubufasha bwose bazakenera kuri Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria.

Platini ugezweho mu ndirimbo zirimo Atansiyo, Helena, Veronika n’izindi yerekeje i Lagos ku wa 2 Kanama 2021, aho yari agiye gusinya amasezerano na Sosiyete bagiye gukorana.

Ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent Managers’.

Nyuma yo gusinya amasezerano, Platini yavuze ko yishimiye ibiyakubiyemo ndetse yizeye ko hari itafari bizashyira ku iterambere ry’umuziki we.

Byitezwe ko Platini azava muri Nigeria akoreyeyo amashusho y’indirimbo kuko yahagurukanye i Kigali n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha muri aka kazi, iyi ndirimbo ishobora gusohoka akiri i Lagos bityo akaboneraho no kuyamamaza mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria.

Isimbi Alliance, Ambasaderi Stanislas Kamanzi na Nemeye Platini mu biro bya Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria
Ubwo Ambasaderi Kamanzi yakiraga itsinda ryari riherekeje Nemeye Platini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .