00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Habimana wafashe amashusho y’indirimbo nshya ya Harmonize

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Habimana Akram uzwi nka Akram Ihaji usanzwe ubarizwa mu itsinda rya Big Team ikora amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ziri gusohoka muri iyi minsi, ni we wafashe amashusho y’indirimbo nshya ya Harmonize yise ‘Teacher’ nka ‘DOP’ (Director of Photography).

Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryari riyobowe n’umusore witwa Director Ivan uri mu bagezweho muri Tanzania.

Mu kiganiro na IGIHE, Akram Ihaji yavuze ko ari amahirwe yagize akizerwa na Director Ivan ukomeje kumufasha.

Ati “Nagiye muri Tanzania ngiye gushakisha uko nakwiyongerera ubumenyi, Director Ivan wari uzi ibikorwa byanjye amenya ko ndi muri iki gihugu ansaba ko twakorana kuri imwe mu mishinga afite.”

Imwe muri iyi mishinga bakoranye, harimo indirimbo ‘Teacher’ Harmonize yasohoye kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2021.

Uretse iyi ndirimbo yasohotse, Akram Ihaji yavuze ko hari indi mishinga bari gukorana irimo n’indi ya Harmonize na Sarkodie.

Uyu musore yavuze ko igihe kigeze abahanzi bo mu Rwanda bakizera abakora video b’iwabo kuko ubushobozi buhari, ahubwo bakagerageza gushora amafaranga menshi mu gutegura.

Ati “Itandukaniro ririmo mu bahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Tanzania ni uko bo bashora amafaranga menshi mu bikenewe kugira ngo hafatwe amashusho meza. Ubushobozi, ubumenyi n’ibikoresho ntabyo baturusha.”

Muri iki gihe Akram Ihaji avuga ko ari gukorera muri Tanzania mu rwego rwo kwagura ubumenyi bwe no gushaka uko yafasha abahanzi bo mu Rwanda.

Akram Ihaji ni umusore w’Umunyarwanda wakuranye ubushake bwo gufata amashusho ariko abyinjiramo neza mu 2020.

Uyu watangiye kwiga ibijyanye no gufata amashusho mu 2012, yatangiye akora mu bukwe mu 2015.

Kuva mu 2015 kugeza mu 2020 ubwo yinjiraga muri Big Team, Akram Ihaji yari ari kwimenyereza ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho.

Kuva atangiye gukorana na Big Team, Akram Ihaji yafashe amashusho y’indirimbo zinyuranye zirimo Haso ya Kenny Sol, Ama biya ya Mico The Best, Hono ya Alyn Sano,For Me ya Ciney,Ikofi ya Kina Music, Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza n’izindi nyinshi.

Habimana Akram uzwi nka Akram Ihaji usanzwe ubarizwa mu itsinda rya Big Team ni we wafashe amashusho y’indirimbo nshya ya Harmonize yise ‘Teacher’ nka ‘DOP’ (Director of Photography)
Akram Ihaji mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya Harmonize
Harmonize imbere ya camera ya Akram Ihaji
Akram Ihaji iburyo bwa Harmonize baganira ku mashusho bagiye gufata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .