Yasoreje kaminuza muri Amerika! Ibyo wamenya kuri Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Werurwe 2021 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Uwa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, winjiye mu minsi itazibagirana mu buzima bwa Ingabire Grace kuko ariwo yegukanyeho ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Ingabire Grace yambitswe ikamba asimbuye Nishimwe Naomie, wari urifite kuva mu mwaka ushize.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yasoreje amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

IGIHE yakusanyije iby’ingenzi byerekeye ubuzima bwa Ingabire ndetse n’amafoto y’urugendo rwe kuva yinjiye muri Miss Rwanda 2021, yaje no kwegukana.

Ingabire yavutse ku itariki 11 Ugushyingo 1995. Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School mu gihe Icyiciro rusange (Tronc commun) yacyize muri New Vision High School.

Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Gashora Girls Academy aho yize Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Muri Gicurasi 2019, Ingabire yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri icyo gihugu yize muri Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye Impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

Ubwo Miss Ingabire yari avuye ku ishuri mu Ugushyingo 2019, yatangiye gukora ku mushinga witwa ‘Ikiringo’ ukorera muri Benedico Consulting Company.

Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw’umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama.

Mu rwego rwo kwimenyereza umwuga, mu 2016 ubwo yari muri kaminuza, Miss Ingabire yakoze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).

Miss Ingabire yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali, ubwo hatangwaga nimero abahatana bazifashisha yahawe zirindwi ari nayo yagendeyeho kugeza atsinze.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Ingabire yateguye umushinga wo guteza imbere amasomo yo kubyina, gushyiraho inzu z’imyidagaduro n’izo kunguraniramo ibitekerezo kugira ngo azamure imyigire ishingiye ku bushobozi kuko amasomo nk’aya yuzuzanya n’uburezi busanzwe. Ibi yemeza ko bizatuma abana barushaho gufungura ibitekerezo no kwigaragaza.

Inkuru bifitanye isano: Ingabire Grace ni we Nyampinga w’u Rwanda 2021 (Amafoto)

Ubwa mbere ubwo Miss Ingabire yatangaga ifoto muri Miss Rwanda 2021
Nyuma yo kwemererwa kwinjira mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali, Miss Ingabire yahawe nimero 7
Muri Pre- Selection, ubwo Miss Ingabire yatambukaga imbere y'Akanama Nkemurampaka yahacanye umucyo
Ubwo Miss Jolly Mutesi yahaga uyu mukobwa PASS yamwinjije mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021
Ubwo Miss Ingabire yashyikirizaga ibahasha irimo inkunga umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu karere ka Bugesera
Miss Ingabire asanzwe ari umukobwa utuje, abo babanye mu mwiherero babihamya
Ku rundi ruhande n'ubwo Ingabire (uwa kabiri ibumoso) ari umukobwa utuje ariko asabana n'abandi
Ubwo bitozaga gukenyera kinyarwanda no kubyina imbyino gakondo
Ubwo Ingabire Grace yamurikaga umushinga we
Mu mwiherero ni ho Miss Ingabire yatangiye kugaragariza impano yifitemo
Impano ye yo kubyina yatumye yinjira muri batatu bihariye bari bahataniye ikamba
Ingabire Grace asanzwe ari umuhanga mu kubyina
Ubwo miss Ingabire yigaga gutambuka
Ingabire kimwe na bagenzi be yitabiriye ibiganiro byabahuje n'abantu batandukanye
Ifoto ya nyuma Ingabire yafatiwe mu mwiherero mbere y'uko yambikwa ikamba rya Miss Rwanda
Ingabire Grace wari ufite nimero 7 ubwo yatambukaga imbere y'Akanama Nkemurampaka ku munsi wa nyuma
Ubwo Miss Ingabire Grace yari yinjiye muri batatu ba mbere yamwenyuye bigaragarira buri wese
Akinjira mu icumi ba mbere, Miss Ingabire Grace yasubije ikibazo cyamwinjije muri batatu ba mbere
Ingabire Grace ntabwo yahiriwe no kwegukana ikamba ry'uwagaragaje impano yihariye muri Miss Rwanda
Ingabire Grace yari mu icumi ba mbere ba Miss Rwanda 2021
Ubwoba bwari bwose ubwo Miss Ingabire yari ategereje ko bavuga ko yegukanye ikamba
Miss Nishimwe Naomie yambika ikamba Ingabire Grace umusimbuye
Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021
Amaze kwegukana ikamba, Miss Ingabire yasuhuje Abanyarwanda impande zose
Akanyamuneza kari kose kuri Miss Ingabire nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda
Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace agaragiwe n'ibisonga bye
Miss Ingabire yahise yinjira mu modoka ya Hyundai Creta nshya yahembwe

Amafoto: Amafoto: Niyonzima Moïse na Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .