00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yariyahuye yanga gupfa! Ubuzima bushaririye bwa Kubwimana, umuraperi uri gufashwa na Alain Muku

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Jean Pierre Kubwimana ukoresha izina rya Izabikora mu muziki, mu myaka 28 amaze ku Isi, ahamya ko yanyuze mu nzira igoranye y’ubuzima. Kuri ubu ni umuhanzi umaze gusohora indirimbo imwe yise ‘Izabikora’ yakoze abifashijwemo na Alain Muku bahuriye ku muhanda.

Aganira na IGIHE, Kubwimana bigaragara ko ataramera neza bitewe n’amateka y’ubuzima bwe, yagerageje kutunyuriramo muri make intambara y’ubuzima amaze imyaka irenga 20 anyuramo.

Yakuze abona mukuru we akubita Nyina

Uyu musore uvuka mu Karere ka Nyanza, yisanze arwaye Imbasa akiri muto, iyi ndwara yaramumugaje ndetse birangira agize ikibazo cy’akaboko n’akaguru byamugaye.

Yivugira ko yakuze atazi se umubyara, kuko uyu mubyeyi yitabye Imana undi akiri muto cyane.

Uyu musore wavutse mu muryango w’abana 10 ubu asigaranye abavandimwe batatu barimo mukuru we umwe, mushiki we washatse umugabo ndetse na murumuna we ubana na nyina.

Ku myaka irindwi gusa, nibwo Kubwimana yatandukanye na nyina umubyara, wari ubataye kubera ko umuhungu mukuru yari asigaranye yari yaradukanye ingeso yo kumukubita.

Kubwimana iyo avuga ukuntu mukuru we yakubitaga umubyeyi wabo, amarira azenga mu maso. Ati “Mama yaje kuduta yigira iwabo i Gisagara kuko mukuru wanjye yaramukubitaga ndetse ugasanga n’abantu bo mu muryango ntabwo bamuha agahenge.”

Uyu mubyeyi akimara kubata, Kubwimana yananiwe kubana na mukuru we wanamwangaga cyane, ahitamo kujya gushakisha nyirarume muri Kigali.

Nyirarume nawe babanye igihe gito ashaka kumusubiza mu cyaro, uyu musore yanga gutaha ahubwo ahita atangira ubuzima bwo ku muhanda gutyo akiri muto.

Avuga impamvu yanze gutaha, Kubwimana yagize ati “Impamvu rero nanze gutaha ni uko n’ubundi ubuzima nari mbanyemo na mukuru wanjye mu cyaro butari bworoshye. Nahisemo gucika marume mpita ntangira ubuzima bwo ku muhanda.

Yagerageje kwiyahura nabwo urupfu ruramwanga

Kubwimana avuga ko kuva mu 2000 yatangiye kujya ku muhanda, abaho ubuzima bw’abana bo ku muhanda kugeza mu mezi make ashize ubwo yahuraga n’umugiraneza wemeye kumwishyurira akazu ka make.

Iyo avuga ubuzima yabayeho ku muhanda, Kubwimana ahamya ko bwari bubi cyane, kunyagirwa n’imvura, inzara ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye byakubitanaga nuko asanzwe anifitiye ubumuga ntibimworohere.

Ahamya ko hari umunsi yashatse kwiyahura nabwo Imana ikanga kumurekura, ati “Ndibuka ko hari umunsi nanyoye umuti w’imbeba nshaka kwiyahura ariko nanga gupfa, nari nabitewe n’inzara yakubitaho amahuhwezi nkumva nubundi ngiye gupfa.”

Kuva ku muhanda ndetse n’ubu yamaze kubona aho acumbika, Kubwimana ni umusore utunzwe no gusabiriza nubwo aho asohoreye indirimbo yifuza kubivamo.

Uyu musore yifuza gusubira ku ishuri akiga indimi zazamufasha mu buhanzi bwe

Umunsi Kubwimana yari ari kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali yiririmbisha kuko yakuze akunda umuziki, akubitana na Alain Muku wakunze impano ye ahita afata icyemezo cyo kumufasha.

Kubwimana avuga uko yahuye na Alain Muku, yagize ati “Twahuriye imbere ya CHUK, icyo gihe yari mu modoka nanjye ndi gusaba, naje kuririmba indirimbo yitwa ‘Isi ni akabindi’ arayikunda ndetse amfata amashusho na telefone birangira yemeye kumfasha.”

Icyakora nubwo Alain Muku amufasha mu kumukorera indirimbo, mu buzima busanzwe naho ngo ahakeneye ubufasha.

Ati “Nk’ubu kuva nasohora indirimbo nta muntu nasaba ngo ampe kuko bavuga ko nabaye icyamamare, nanjye rwose sinifuza kuguma mu byo gusaba kuko simbikunda. Usanga kenshi ubwo mpita njya gushaka uturaka wenda nkagira uwo mvomera amazi akampa igiceri nkarya gutyo.”

Ku bwa Kubwimana, ahamya ko nubwo yatangiye umuziki ariko atifuza kuba icyamamare, ahubwo yifuza kubanza kugira ubuzima bwiza, agasubira ku ishuri akiga byibuza akabasha kumenya indimi z’amahanga.

Nyuma y’ibi nibwo uyu musore avuga ko yakora umuziki neza ndetse akaba yagera ku rwego rwiza nk’urwa Jay polly yahoze afana bikomeye.

Reba ikiganiro twagiranye na Kubwimana

Reba indirimbo ’Izabikora’ ya Kubwimana

Kubwimana avuga ko amaze imyaka 28 mu buzima bushaririye
Kuri ubu ni umuhanzi umaze gusohora indirimbo imwe, gusa ngo sicyo kimuhangayikishije kuruta kubanza kugira ubuzima bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .