00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yahishuye umubano we na D’Banj bagaragaye basabanye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Kanama 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nemeye Platini uri kubarizwa muri Nigeria, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021 yahuye anasabana n’umuhanzi D’Banj, ukomeye muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Nyuma yo kugaragara ahura akanasabana na D’Banj, abakunzi b’umuziki wa Platini bahise batangira gutekereza ko aba bahanzi baba bagiye gukorana indirimbo.

Mu kiganiro na IGIHE, Platini yavuze ko yishimiye guhura na D’Banj nubwo nta gikorwa cya muzika bakoranye ariko ngo bagiranye ibiganiro bisanzwe byatumye bamenyana.

Platini yagize ati “D’Banj ni inshuti y’aba bagabo bo muri Nigeria turi gukorana, n’ahantu nari ntuye ni hafi cyane y’iwe. Bari baramubwiye ko basinyishije umuhanzi wo mu Rwanda banamwumvisha indirimbo zanjye ariko twari tutarabonana.”

Platini yavuze ko yahugiye ku bikorwa bye ntahite ajya guhura na D’Banj, gusa ngo igihe bahuriye bagiranye ibiganiro byiza.

Ati “Twahuye turaganira, yari azi umuziki wanjye gusa nta ndirimbo twenda gukorana kuko ubu si yo mishinga yanjye. Icyakora igihe nabishakira si ibintu byagorana nkurikije uko ibiganiro bihagaze n’umubano we n’abo nkorana na bo.”

Platini ugezweho mu ndirimbo zirimo Atansiyo, Helena, Veronika n’izindi yerekeje i Lagos ku wa 2 Kanama 2021, aho yari agiye gusinya amasezerano na Sosiyete bagiye gukorana.

Ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent Managers’.

Byitezwe ko Platini azava muri Nigeria akoreyeyo amashusho y’indirimbo kuko yahagurukanye i Kigali n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha muri aka kazi, iyi ndirimbo ishobora gusohoka akiri i Lagos bityo akaboneraho no kuyamamaza mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria.

Byari ibyishimo ubwo Platini yahuraga na D'Banj

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .