00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yari azi ko ntujuje imyaka y’ubukure! Ibyavugiwe mu rubanza rwa R. Kelly wiswe umugome mubi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’igihangange muri RnB, Robert Sylvester Kelly, wamamaye nka R. Kelly yagaragaye imbere y’ubutabera ku wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, mu rubanza rwatangiwemo ubuhamya burimo n’ubw’umukobwa wahamije ko yamusambanyije abizi neza ko nta myaka y’ubukure afite.

Ni mu rubanza rwabereye muri Brooklyn mu Mujyi wa New York. BBC yatangaje ko uwitwa Jerhonda Johnson Pace wiswe Jane Doe #4 mu rubanza, yahamije ko uyu muhanzi yaryamanye na we abizi neza ko atarageza imyaka y’ubukure ubwo bari Chicago, icyo gihe mu 2009 akaba yari afite imyaka 17.

Jerhonda Johnson Pace wavuze ko yari umufana w’uyu muhanzi, ubu ufite imyaka 28 yavuze yabanje kubwira Kelly ko afite imyaka 19 ariko akaza kumubwira imyaka ye ya nyayo ubwo baryamanaga bwa mbere.

Ati “Numvise ntatekanye. Niyumvagamo ko bidakwiye, nari kumubwiza ukuri. Yarambajije ngo ibyo bisobanuye iki? Arambwira ngo njye mbwira buri wese ko nari mfite imyaka 19 nkitwara nk’ufite imyaka 21.”

Yakomeje avuga ko yabwiye uyu muhanzi ko ari isugi undi akamubwira agiye kumwigisha.

Uyu muhanzi bivugwa ko yatoranyaga abakobwa n’abagore bo gusambanya, umunyamategeko we Nicole Blank Becker yabwiye urukiko ko abakobwa bose baryamanye babaga ari ubushake bwabo ntawe yahatirije.

Ati “Ntabwo ariwe wabatoranyaga ngo bajye baryamana nk’abakozi be. Bari abafana. Bajyaga kwa R. Kelly. Uko bari babanye byari bimeze neza ndetse ari iby’igihe kirekire.”

Yakomeje avuga ko abakobwa n’abagore R. Kelly ashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina babaga batewe ishema no kuba baryamanye na we ndetse bakanabibwira inshuti zabo.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha rwo ntabwo ariko babibona, ahubwo bavuze ko R. Kelly yari umugabo w’ibinyoma wahohoteraga abagore mu buryo bw’inyuma ku mubiri no mu bundi ubwo aribwo bwose.

Umushinjacyaha Maria Melendez, yagize ati “Ikibazo gihari ni uko yari umugome mubi. Ntabwo ari uko ari icyamamare cyakundaga guhora mu birori.”

R. Kelly yari ari mu rukiko yambaye ikositimu ndetse n’amadarubindi. Ntabwo yigeze avuga ahubwo yagaragaraga yubitse umutwe akenshi.

Melendez yavuze ko uyu muhanzi yakoreshaga abamurindiraga umutekano, abatwara imodoka, abanyamategeko n’abamucungiraga imari kugira ngo asibanganye ibimenyetso by’ibyaha yabaga arimo.

Yanavuze ko yahongaga amafaranga abo yakoreshaga mu byaha bye byose akabafata amashusho bari mu mibonano mpuzabitsina maze akabacecekesha yifashishije ayo mashusho yavugaga ko azashyira hanze nihagira ukopfora.

Uyu muhanzi ashinjwa kandi kuba yarashyiraga agahato kuri aba bantu yagiye ahohotera, akabashyiriraho amategeko arimo kuba bagomba kurya no kujya mu bwogero ari uko abahaye uruhushya; ntibabe bemerewe kureba abandi bagabo ndetse bakanamwita ‘Daddy’.

R. Kelly aracyafite ibindi birego muri Illinois na Minnesota, ariko hose yavuze ko bamubeshyera nta cyaha yakoze. Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri muri gereza. Narangiza kuburana Brooklyn azajya Chicago.

Uyu muhanzi arashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore batandatu barimo bane batarageza imyaka y’ubukure barimo n’umuhanzikazi Aaliyah Dana Haughton wasezeranye kubana akaramata n’uyu muhanzi ubwo yari afite 15. Ashinjwa kandi gutanga ruswa kugira ahabwe ibyangombwa bigaragaza ko Aaliyah, icyo gihe babana yari afite imyaka 18.

Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly mu muziki yongeye kugaragara imbere y’ubutabera
Abanyamategeko Nicole Becker [uri ibumoso] na Thomas Farinella bose baburanira R. Kelly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .