00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yampatiye gukuramo inda! Ibyongeye gushyirwa ku mutwe wa R. Kelly mu rukiko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kanama 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Ibya R. Kelly bikomeje kuba ibibazo! Undi mutangabuhamya wa kabiri yageze mu rukiko avuga ko uyu muhanzi yamukoresheje imibonano ku gahato afite imyaka 17 ndetse akaza no kumuhatira gukuramo inda yari yamuteye.

Uyu mutangabuhamya wa kabiri ushinja R. Kelly wahawe amazina ya Jane Doe No 5. Yavuze ko uyu muhanzi bakundanye mu 2014 ubwo yari afite imyaka 17.

Yavuze ko uyu muhanzi yamukurikiranaga umunsi ku wundi mu buzima bwe. Yanatangaje ko yahuye n’uyu muhanzi ubusanzwe witwa Robert Kelly, ubwo yamutumiraga bagahurira muri hotel nyuma y’igitaramo yari yakoreye mu Mujyi wa Orlando muri Florida.

Yavuze ko umwe mu bakoranaga na R. Kelly ariwe wabahuje undi yahura n’uyu muhanzi, agahita amusaba ko baryamana. Ati “Nanjye nashakaga kuririmba. Nashakaga ko yamfasha muri uwo mwuga.”

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yavuze ko R. Kelly yamusabye gukuramo inda mu 2017. Ati “R. Kelly yashakaga gukomeza kumbona nanutse ngifite n’umubiri umeze neza w’abakobwa yanga ko ntwita ambwira gukuramo inda. Yanashakaga kandi kuzagira umuryango mu gihe yaba amaze kuzenguruka abakobwa bose.”

Uyu mukobwa yavuze ko uyu muhanzi yamukubitaga, akamuhohotera. Ikindi na we yamushinje kumwanduza imitezi. Yavuze ko mu gihe bamaranye yari yaramwambuye uburenganzira bwose yaba ubwo gukoresha telefoni, kuvugana n’umugabo uwo ariwe wese harimo n’abakozi ba R. Kelly n’ibindi.

Abanyamategeko ba R. Kelly batangaje ko uyu muhanzi arengana cyane ko abantu bose bamushinja ari agatsiko k’abantu bahoze bakundana na we nyuma bakaza gushwana.

R. Kelly ari kuburanira muri Brooklyn mu Mujyi wa New York aho abatangabuhamya batandukanye bari gutanga ubuhamya bw’ibyo bazi kuri uyu muhanzi bifite aho bihuriye n’ibyaha ashinjwa byose.

Uyu mukobwa washinje uyu muhanzi aje akurikira uwitwa Jerhonda Johnson Pace wiswe Jane Doe #4 mu rubanza, watanze ubuhamya mu cyumweru cyashize.

Ku munsi wa mbere ubwo yatangaga ubuhamya, uyu mugore yahamije ko uyu muhanzi yaryamanye na we abizi neza ko atarageza imyaka y’ubukure ubwo bari Chicago, icyo gihe hari mu 2009 akaba yari afite imyaka 17.

Mu rukiko yanatangaje ko uretse kuba yaramusambanyije akiri umwana yanamwanduje imitezi. Ibi byashimangiwe na Kris McGrath wari umuganga wa R. Kelly wavuze ko uyu muhanzi yari arwaye iyi ndwara.

R. Kelly aracyafite ibindi birego muri Illinois na Minnesota, ariko hose yavuze ko bamubeshyera nta cyaha yakoze. Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri muri gereza. Narangiza kuburana Brooklyn azajya Chicago.

Uyu muhanzi arashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore batandatu barimo bane batarageza imyaka y’ubukure. Ashinjwa ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya. Yafunzwe mu mpeshyi ya 2019.

Undi mutangabuhamya yashinje R. Kelly kumutegeka gukuramo inda
Undi mutangabuhamya yashinje R. Kelly kumutegeka gukuramo inda {JPEG}
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .