Kwamamaza

Wizkid yinjiye i Kigali yihishe

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 20:15' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria yageze mu Mujyi wa Kigali yihishe cyane itangazamakuru n’abandi bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Wizkid ubusanzwe witwa Ayodeji Ibrahim Balogun aje mu Rwanda kwitabira igitaramo cya Mutzig Beer Fest azafatanya n’itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo, kizabera ahitwa Rugende Training Center kuwa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016.

Yageze i Kanombe n’indege ya saa kumi n’imwe n’iminota 45, yari avuye muri Tanzania aho aherutse kuririmbira. Abamuzanye mu Rwanda bari batangaje ko yagombaga kuhagera saa kumi n’imwe gusa byahindutse ahagera ahagana saa kumi n’ebyiri.

Uyu Munya-Nigeria ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo yitwa "One Dance" yaririmbanye na Drake, yari ategerejwe n’isinzi ry’abanyamakuru n’abafotozi ku giti cyabo bashakaga gucakira amafoto ya mbere y’iki cyamamare. Aba mbere bahageze saa kumi n’igice, bamutegereje ngo asohoke mu kibuga cy’indege amaso ahera mu kirere.

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo bake mu bacuranzi ba Wizkid basohoye imizigo mu kibuga cy’indege ariko uyu muhanzi we ntiyasohokera ahasanzwe ahubwo ‘ngo yasabye abamuzanye ko bamufasha akinjira mu Mujyi wa Kigali abanyamakuru batamubonye kuko yari ananiwe cyane’.

Mu guhuma amaso abanyamakuru, itsinda ryazanye Wizkid ryafashe umwe mu bacuranzi be rimusohora arindiwe umutekano [yambaye umupira umupfutse mu maso] nk’icyamamare gikomeye kugira ngo abafotora bamwirundeho bakeka ko ari uyu muhanzi nyamara atari we.

Abacuranzi ba Wizkid ni bo basohokeye ahasanzwe undi aca muri VIP

Abatumiye uyu muhanzi babanje kubwira itangazamakuru ko ‘uwo babonye asohoka ari Wizkid’ abandi banga kubyemera kuko uwo musore ari uwo bakoresheje nk’agahuza ku banyamakuru. Nyuma umwe mu bagize itsinda ryatumiye uyu muhanzi nibwo yeruye ko ‘yanyuze ahaca abanyacyubahiro yihishe itangazamakuru kuko yari ananiwe cyane adashaka ko bamufotora cyangwa bakamubaza ibibazo.’

Abanyamakuru bari bategereje Wizkid amasaha agera kuri abiri batashye bijujuta cyane bavuga ko uyu muhanzi yitwaye mu buryo budasanzwe nk’abandi bahanzi bakomeye bagiye baza mu Rwanda.

Imodoka yari yateguriwe Wizkid
Ni imodoka yari yateguriwe umunyacyubahiro
Izi modoka ni zo zagombaga kumutwara
Umufotozi wa Wizkid na we yasohotse yijijishije nk'aho agiye gufata amafoto ya boss
Imizigo ya Wizkid yasohowe n'abacuranzi undi anyuzwa mu gikari
Uriya wambaye umupira umuhishe mu maso ni we bakoresheje nk'agakingirizo bamwita Wizkid

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved