Kwamamaza

Wizkid yemeje igitaramo agiye gukorera i Kigali

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 08:33' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuririmbyi ukomeye muri Nigeria Wizkid yemeje ko yiteguye urugendo azagirira mu Rwanda aho azava akoreye igitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 27 Kanama 2016.

Wizkid ubusanzwe witwa Ayodeji Ibrahim Balogun yanditse kuri Twitter avuga ko agiye kubanza muri Tanzania aho azava agahita aza mu Rwanda. Yanditse ati “Nkunda Afurika yanjye […] Ngiye kubanza Tanzania nyuma nkurikizeho u Rwanda! Ndi mu nzira…”

Muri Tanzania azakorera igitaramo i Mwanza mu mpera z’iki cyumweru nk’uko Clouds FM [ifite uruhare mu kumuzana mu karere] yabitangaje. Namara gukora iki gitaramo azakomereza urugendo mu Mujyi wa Kigali aho azava ajya mu Bwongereza.

Mu Rwanda, Wizkid azitabira igitaramo cya Mutzig Beer Fest azafatanya n’itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo, kizabera ahitwa Rugende Training Center. Mu mwaka ushize Bralirwa yari yazanye Mafikizolo na Lilian Mbabazi wo muri Uganda.

Wizkid ni muntu ki?

Ayodeji Ibrahim Balogun yavutse kuwa 16 Nyakanga 1990. Yatangiye umuziki afite imyaka 11 y’amavuko gusa yamamaye binyuze mu ndirimbo"Holla at Your Boy" yakoreye muri Empire Mates Entertainment ya Banky W. Yasohoye iyi ndirimbo mu mwaka wa 2010, iyi yaje gusohoka kuri album yise Superstar yagiye hanze muri 2011.

Uyu Munya-Nigeria aharawe cyane muri iki gihe mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka One Dance yahuriyemo na Drake, Ojuelegba, Final (Baba Nla), Show You the Money, In My Bed, Bad ft Tiwa Savage, Mamacita yaririmbanye na Tinie Tempah n’izindi nyinshi.

Wizkid ni umuhanzi utigonderwa na buri wese, ni umuhanga, arakunzwe kandi abarirwa mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Nigeria.

Muri 2013, Forbes yamushyize ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Afurika. Mu mwaka wa 2014 yabaye umuhanzi wa mbere muri Nigeria wujuje abantu miliyoni bamukurikiraga kuri Twitter.

Yagukanye ibihembo bikomeye birimo BET Award, MOBO Award, The Headies Awards(inshuro eshanu), Channel O Music Video Awards (inshuro ebyiri), Nigeria Entertainment Awards (inshuro esheshatu), Ghana Music Awards (inshuro ebyiri) n’ibindi.

Wizkid amaze gusohora album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe : Ayo, Superstar, In Love With a Lie na Chosen.

Muri iyi minsi n'abahanzi bakomeye muri Amerika bamwiyumvamo. Hano yari kumwe na Chris Brown

Muri iyi minsi afite indirimbo yahuriyemo na Drake bayita "One Dance", iyi yamaze igihe kinini ku mwanya wa mbere iyoboye indirimbo zikunzwe ku rutonde rwa Billboard chart muri Amerika.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved