Kwamamaza

Wizkid yakuruwe n’uburanga bw’abakobwa bo mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 13:48' na Munyengabe Murungi Sabin


Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] wo muri Nigeria yageze mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2016, aje kwitabira igitaramo gikomeye cya Beer Fest.

Ni umuhanzi w’umuherwe akaba n’ikirangirire mu bagezweho muri Afurika. Muri iki gihe aharawe cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka One Dance yahuriyemo na Drake, Ojuelegba, Final (Baba Nla), Show You the Money, In My Bed, Bad ft Tiwa Savage, Mamacita yaririmbanye na Tinie Tempah n’izindi nyinshi.

Yageze i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi bagera ku icumi hamwe n’abareberera inyungu ze mu muziki. Mu byo yavuze bwa mbere akigera mu Rwanda yagarutse cyane ku bwiza bw’Abanyarwandakazi ndetse ngo afite amatsiko yo kubabona.

Ubu acumbitse kuri Kigali Marriot Hotel ari naho yakoreye ikiganiro n’itangazamakuru. Yavuze ko abazaza kumureba bakwiye kwitega igitaramo batigeze babona kuko n’ahandi ku Isi yaririmbiye yahasize ibimenyetso.

Yagize ati “Ni umuziki, icyo anzanye ni indirimbo zishyushye, nzababyinisha. Abigeze kujya mu bitaramo bya Wizkid barabizi, n’ubu rero ndabizeza ibidasanzwe.”

Yabajijwe icyo yiyumvisemo bwa mbere bakimutumira kuza kuririmba muri Mutzig Beer Fest, atazuyaje ahita agira ati “Mvugishije ukuri nashakaga kureba abakobwa beza bo mu Rwanda, mfite amatsiko yo kuzababona […] Bambwiye ko ari beza nanjye numva nshaka kubareba.”

Wizkid yavuze ko yakuye ingofero ku bwiza bw'Abanyarwandakazi

Wizkid yabisubiyemo kenshi ahamya ko u Rwanda rufite umwihariko mu kugira abakobwa b’ikimero. Uyu muhanzi uherutse gukorana indirimbo na Drake yavuze ko abafana bo mu Rwanda bagiye bamwandikira kuri Instagram bamwereka ko bamwiteguye bityo ko azabereka ‘urwego agezeho’.

Ati “Ni muri Afurika nkunda kubivuga, hano ni mu rugo, ni ubwa mbere nje mu Rwanda ariko nizeye ko nzafatwa nk’uri mu rugo. Narabibonye ko abafana banshaka, nanjye nabazaniye umuziki ngo twishime…”

Yaje mu Rwanda avuye muri Tanzania kuhakorera igitaramo gikomeye. Mu Rwanda, azitabira igitaramo cya Mutzig Beer Fest azafatanya n’itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo, kizabera ahitwa Rugende Training Center kuwa 27 Kanama 2016.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa, Julius Kayoboke yavuze ko uyu mwaka Beer Fest ifite umwihariko ndetse yibutsa abakunzi b’umuziki kuzizihirwa ariko ntibatware imodoka kuko hateganyijwe uburyo bwo gutwara abantu bworoshye.

Abafana bateguriwe uburyo bwo kugera i Rugende, nyuma y’umuganda abafite amatike bazafatira imodoka muri gare nini yo mu Mujyi, i Remera kuri Stade Amahoro no ku Kicukiro Sonatube.

Yinjiye muri Marriot Hotel arinzwe cyane
Wizkid aje mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Yavutse mu 1990, ari mu bahanzi 10 ba mbere bakize muri Afurika
Yaje mu Rwanda....afite indirimbo yaciye ibintu kuri Billboard
Yazanye n'abita ku muziki we
Julius Kayoboke umuyobozi muri Bralirwa hamwe na Wizkid
Garuka Patricia ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig muri Bralirwa
Itangazamakuru ryari rihari ku bwinshi
Kayoboke yijeje abakunzi b'umuziki ko iki gitaramo kizaba gifite imbaraga
Wizkid afite ibishushanyo byinshi ku maboko
Ati "Abasanzwe baza mu bitaramo bya Wizkid bo barabizi..."
Inzu y'imideli Haute Baso yahaye Wizkid imyenda irimo umupira uriho ifoto ya Perezida Kagame
Asezera ati "Mugire amahoro tuzabonana mu gitaramo"

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved