Kwamamaza

Wizkid azatemberezwa Kigali muri kajugujugu

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 13:03' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuririmbyi Wizkid uri mu ba mbere bakunzwe cyane muri Afurika ategerejwe i Rwanda aho azakorera igitaramo gikomeye, mbere yo kuririmba azatemberezwa Umujyi wa Kigali hifashishijwe kajugujugu.

Wizkid ubusanzwe witwa Ayodeji Ibrahim Balogun azitabira igitaramo cya Mutzig Beer Fest azafatanya n’itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo, kizabera ahitwa Rugende Training Center kuwa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016. Mu mwaka ushize Bralirwa yari yazanye Mafikizolo na Lilian Mbabazi wo muri Uganda.

Azagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2016 ku isaha ya saa kumi n’imwe. IGIHE ifite amakuru ahamya ko Wizkid azazana n’itsinda ry’abacuranzi icumi, baje mbere y’iminsi itatu kuko bifuje gutembera no kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda.

Garuka Patricia ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig muri Bralirwa yabwiye IGIHE ko mbere y’uko Wizkid aririmba bateganyije kuzamutembereza Umujyi wa Kigali mu masaha y’ijoro ndetse azanasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Yagize ati “Aje mbere, ubu ari muri Tanzania, azagera ku kibuga cy’indege i Kigali saa kumi n’imwe ejo kuwa Gatatu, ubundi yagombaga kuhagera saa kumi n’igice ariko yabuze indege.”

Yongeyeho ati “Wizkid yishimiye cyane kuza inaha, azaba aherekejwe n’abantu icumi, harimo abamucurangira n’abandi bamufasha […] Baje mbere cyane kuko tugomba kuzabereka ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, Akagera Aviation bazadufasha kumutembereza, tuzakoresha indege kugira ngo arebe umujyi neza.”

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 25 Kanama 2016 nibwo Wizkid azatembera Umujyi wa Kigali kugira ngo arebe neza imiterere yawo n’aho ugeze wiyubaka.

Igitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016, Wizkid azafatanya n’itsinda rya Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo, iri rizagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kane. Amatike y’igitaramo yatangiye gucuruzwa mu Mujyi wa Kigali kuri Bourbon Coffee, Woodland Supermarket, Nakumatt n’ahandi.

Wizkid ni muntu ki?

Ayodeji Ibrahim Balogun yavutse kuwa 16 Nyakanga 1990. Yatangiye umuziki afite imyaka 11 y’amavuko gusa yamamaye binyuze mu ndirimbo"Holla at Your Boy" yakoreye muri Empire Mates Entertainment ya Banky W. Yasohoye iyi ndirimbo mu mwaka wa 2010, iyi yaje gusohoka kuri album yise Superstar yagiye hanze muri 2011.

Uyu Munya-Nigeria aharawe cyane muri iki gihe mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka One Dance yahuriyemo na Drake, Ojuelegba, Final (Baba Nla), Show You the Money, In My Bed, Bad ft Tiwa Savage, Mamacita yaririmbanye na Tinie Tempah n’izindi nyinshi.

Wizkid ni umuhanzi utigonderwa na buri wese, ni umuhanga, arakunzwe kandi abarirwa mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Nigeria.

Muri 2013, Forbes yamushyize ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Afurika. Mu mwaka wa 2014 yabaye umuhanzi wa mbere muri Nigeria wujuje abantu miliyoni bamukurikiraga kuri Twitter.

Wizkid azatemberezwa Kigali muri kajugujugu

Yegukanye ibihembo bikomeye birimo BET Award, MOBO Award, The Headies Awards(inshuro eshanu), Channel O Music Video Awards (inshuro ebyiri), Nigeria Entertainment Awards (inshuro esheshatu), Ghana Music Awards (inshuro ebyiri) n’ibindi.

Wizkid amaze gusohora album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe : Ayo, Superstar, In Love With a Lie na Chosen.

Muri iyi minsi afite indirimbo yahuriyemo na Drake bayita "One Dance", iyi yamaze igihe kinini ku mwanya wa mbere iyoboye indirimbo zikunzwe ku rutonde rwa Billboard chart muri Amerika.

Igitaramo aherutse gukorera muri Tanzania cyitabiriwe bikomeye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved