00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Willy Ndahiro yatorewe kuyobora Federasiyo ya Sinema mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kamena 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi atatu ahawe inshingano zo kuyobora by’agateganyo Federasiyo ya sinema mu Rwanda, Willy Ndahiro kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021 yagiriwe icyizere na komite nyobozi yamutoreye kuba Perezida w’iyi Federasiyo.

Willy Ndahiro yagiriwe iki cyizere asimbuye John Kwezi n’ubundi yari yungirije, uyu akaba yareguye ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo muri Mata 2021.

Uyu mugabo wubatse izina muri Sinema y’u Rwanda, yatorewe mu nama y’inteko rusange yari yitabiriwe n’abayobozi ba ‘Unions’ zigize Rwanda Film Federation, hakiyongeraho komite ngenzuzi na komite nkemurampaka bose bakaba abantu 20.

Yari amatora yo kuzuza imyanya ya komite nyobozi ya federasiyo, ahagombaga guhita hatorwa Perezida ndetse n’umwungirije.

Umwanya w’Umuyobozi wungirije (Vice President) watorewe uwitwa Ishimwe Theodore

Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere, Willy Ndahiro agiye kumara imyaka ibiri ayobora manda y’imyaka itanu komite ye yatorewe muri Mata 2018, bivuze ko izarangira muri Mata 2023.

Nkuko amategeko y’iyi federasiyo abiteganya Umuyobozi wa Federasiyo aba yemerewe kwiyamamariza manda ebyiri, bivuze ko abaye abyifuza cyangwa agifitiwe icyizere n’abanyamuryango, Willy Ndahiro yazongera no kwiyamamaza mu 2023.

Willy Ndahiro yamenyekanye cyane nka Paul muri filime “Ikigeragezo cy’ubuzima”.

Willy Ndahiro yatorewe kuyobora Federasiyo ya Sinema mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .