00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Willy Ndahiro agiye gusohora filime igaragaramo umuhanzi Ngarambe François Xavier n’umugore we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Willy Ndahiro uzwi muri Sinema Nyarwanda, nyuma y’igihe adakora filime ye, agiye gusohora iyo yise ‘Iryamukuru’ igaragaramo umuhanzi Ngarambe François Xavier uzwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ n’umugore we.

Iyi filime y’uruhererekane byitezwe ko izajya hanze mu minsi mike iri imbere, aho izajya yerekanirwa na byinshi ku makuru yayo, Ndahiro yavuze ko azabitangaza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Ndahiro Willy yavuze ko yahisemo gukinisha uyu muhanzi n’umugore we kuko ubutumwa yashyize muri filime ye bufite aho buhuriye n’umuryango kandi uwa Ngarambe ukaba icyitegererezo.

Ati “Umuryango wa Ngarambe ni icyitegererezo kuri njye, ni yo mpamvu natekereje kuba nakorana na we muri Filime yanjye ‘Iryamukuru’ bityo akaba urugero rwiza rwo kwigisha abakiri bato.”

Iryamukuru ni filime y’uruhererekane ivuga ku buzima bwa buri munsi bw’umuryango wa none.

Ndahiro yavuze ko yifuje gukora iyi filime nyuma yo kwitegereza uburyo muri iyi minsi ya none abantu batandukana hadateye kabiri batanze ibitagira ingano mu bukwe bwabo kandi ugasanga bapfuye utuntu tw’amafuti.

Ni muri urwo rwego avuga ko yifuje gukora filime igaruka ku bibazo bibera mu ngo ku buryo byibuza yasiga hari ibyo yigishije muri sosiyete y’u Rwanda.

Usibye Ngarambe n’umugore we, iyi filime byitezwe ko izagaragaramo abakinnyi basanzwe bamenyerewe nka Natacha Ndahiro usanzwe ari mushiki wa Willy Ndahiro, Nicole Uwineza wubatse izina muri Citymaid, Daniel Gaga n’abandi benshi.

Ngarambe n'umufasha we bagiye kugaragara muri filime nshya ya Willy Ndahiro
Natacha Ndahiro uvukana na Willy Ndahiro ni umwe mu bakinnyi bazagaragara muri iyi filime
Iyi filime irimo abakinnyi bakomeye muri Sinema y'u Rwanda
Willy Ndahiro ageze kure imyiteguro yo kumurika iyi filime ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .