00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Willow Smith yasohoye album ye ya kane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Willow Smith yashyize hanze album ye ya kane yise ‘Lately I Feel Everything’ iriho indirimbo 11. Iyi album ni iya kane y’uyu mukobwa ije ikurikira izindi yakoze zirimo iyo yise ‘Ardipithecus’, ‘The 1st’ na ‘Willow’ yaherukaga gusohora.

Willow Smith yakoranye kuri iyi album n’abandi bahanzi barimo Travis Barker, Tierra Whack, Avril Lavigne, Ayla Tesler-Mabe n’itsinda rya Rock rya Cherry Glazerr. Yakozwe na Tyler Cole, isohokera muri MSFTSMusic ifatanyije na Roc Nation ya Jay-Z.

Asohora iyi album ye uyu mukobwa w’imyaka 20 uvuka kuri Will na Jada Pinkett Smith mu kiganiro yakoreye kuri Apple Music, yavuze ko buri gihe ikintu cyose yajyaga gukora yatekerezaga ku babyeyi be.

Ati “Buri gihe nashakaga gukora ibintu byiza biturutse ku babyeyi banjye, nshaka kubikora kubera ubwiza bashyize mu Isi […] nagize igitutu cyinshi. Ariko ubu kubera ko ntakiri umwana ndi kubona ubwigenge. Nshobora gushyira ubwiza mu Isi. Nagaragaza imbaraga. Ndi kunyura muri izo nzira zitandukanye, rugiye kuba urugendo kandi hari byinshi bigiye kuza.”

Yavuze ko mu muziki we yagiye agira gushidikanya rimwe na rimwe gusa ubu akaba yishimira ko yakurikiye ibyo umutima we wamubwiraga kurusha kugendera ku gitutu cy’ibyo yabonaga.

Ati “Hari ugushidikanya kwinshi, atari kuri album yanjye runaka ahubwo ku rugendo rwanjye muri muzika. Nakurikiye ibyishimo byanjye, umutima wanjye kandi ntekereza ko byangejeje ahantu heza mu mwanya wo kutagira imyizerere runaka ngenderaho.”

Iyi album nshya y’uyu mukobwa iriho indirimbo nka "Transparent Soul" na "Gaslight" yakoranye na Travis Barker, "F**k You" yakoranye na Smith Cole, "Don’t Save Me", "Naïve", "Lipstick" , "Come Home" yakoranye na Ayla Tesler-Mabe, "4ever", "Xtra" ye na Tierra Whack, "Grow" ye na Avril Lavigne na Travis Barker ndetse na "Breakout" yahuriyemo na Cherry Glazerr. Imara iminota 26 n’amasegonda ane.

Ushaka kureba indirimbo zose ziri kuri iyi album wakanda hano

Uyu mukobwa amaze kubaka izina mu muziki ku myaka 20 y'amavuko
Willow Smith yasohoye album ye ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .