00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Will Smith yahishuye uko yafuhiye umugore we ku bw’ubushuti yari afitanye na Tupac

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Will Smith wamenyekanye cyane mu ruganda rwa Sinema i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze uko yashengurwaga n’umubano umugore we Jada Pinkett yagiranaga n’umuraperi Tupac.

Jada Pinkett yagiranaga umubano udasanzwe na Tupac ndetse yari inshuti ye y’akadasohoka mu gihe yarambagizanyaga na Will Smith cyane ko batangiye gukundana mu 1995.

Mu gitabo cya Will Smith yise ‘Will’ aheruka gushyira hanze, yatangaje ko uyu mubano w’aba bombi wamubangamiraga cyane ndetse byageze aho ukajya umutera ishyari no gufuha.

Hari aho yanditse ati “Mu ntangiro z’urukundo rwacu, intekerezo zanjye zabangamirwaga cyane no kumenyana kwabo. Yari Pac nanjye nari njye. Nangaga ukuntu ntari icyo yari cyo mu Isi ndetse nafashwe n’ishyari no gufuha. Nashakaga ko Jada andeba uko yamurebaga. Niba ahisemo njye kurusha Tupac, nta buryo na bumwe nagombaga kubamo ikigwari.”

Smith avuga ko kubera ishyari yagiriraga Tupac, kubera umubano yagiranaga n’umugore we ubu [icyo gihe wari umukunzi we] atigeze yifuza kuvugana n’uyu muhanzi na rimwe.

Ati “Hari igihe nahuraga na Tupac mu cyumba kimwe inshuro nyinshi, ariko sinigeze muvugisha. Uburyo Jada yamukundaga byatumye tutaba inshuti njye nawe. Nari ngifite ubwana bwinshi mu mutwe.”

Mu gihe Will Smith yafuhiraga Tupac, umugore we Jada Pinkett Smith mu 2015 mu kiganiro yagiranye na Howard Stern yavuze ko nta rukundo yigeze agirana n’uyu muraperi wubatse amateka agatabaruka mu Ugushyingo 1996.

Jada Pinkett Smith na Will Smith basezeranye mu 1997.

Aba bombi bafitanye abana babiri; umuhungu witwa Jaden Smith w’imyaka 23 n’umukobwa wabo Willow Smith ufite imyaka 20.

Will Smith w’imyaka 53 aheruka gushyira hanze igitabo yise ‘Will’ gikubiyemo ubuzima bwe cyane ariko ubw’urugo rwe rwigeze kurangwamo n’ibibazo by’urudaca. Iki gitabo cyagiye hanze ku wa 9 Ugushyingo 2021.

Mu gihe Will Smith na Jada Pinkett bakundanaga, uyu mugore yagiranaga umubano na Tupac watumaga umutima w'umukunzi we uhora udatekanye
Will Smith yahishuye ukuntu yafuhiye umugore we bigatinda ku bw’ubushuti budasanzwe yari afitanye na Tupac

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .