00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel ashaka kwinjira muri Politiki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Douglas Mayanja [Weasel] wamenyekanye muri Good Lyfe akaba n’umuvandimwe w’umuhanzi Jose Chameleone, yatangaje ko agiye kujya muri politiki.

Weasel Manizzo yabitangaje anyuze ku butumwa bwa Dr. Kizza Besigye usanzwe atavuga rumwe na Perezida Museveni yashyize kuri Facebook.

Uyu muhanzi yagiye ahatangirwa ibitekerezo yandika ati “Tuzahura dusangire icyayi, muvandimwe. Ndi gutekereza kujya muri Politiki bya nyabyo umwaka utaha.”

Uyu mugabo ufitanye abana babiri na Sandra Teta uzwi cyane mu Rwanda mu myidagaduro, yavuze ko ateganya kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Akarere ka Mityana.

Weasel yatangaje ibi nyuma y’aho umuvandimwe we Joseph Mayanja, uzwi nka Chameleone mu ntangiro z’uyu mwaka yatsinzwe mu matora yari ahatanyemo ashaka kuyobora Umujyi wa Kampala; nyuma agatangaza ko yibwe amajwi.

Chameleone atangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora Kampala abantu batandukanye bagiye bavuga ko bigoye ko yatsinda, ko agira imyitwarire igoye irimo kurwana itamwerera kuba umuyobozi w’uyu mujyi.

Abandi bamusetse bavuga ko asanzwe ari umunyamahane ku buryo nta bisubizo abantu bamwitegaho, abandi bo bakamukiniraho ko umuntu wananiwe urugo rwe bigoye ko yayobora umujyi wose. Na murumuna we bari kumuseka bavuga ko bigoye ko yaba umudepite.

Mityana ni akarere kamwe ishyaka rya National Unity Platform[NUP] ryashakaga ko Jose Chameleone, yiyamamarizamo nk’umudepite umwaka ushize ariko aza kubihindura ajya guhatanira kuyobora Umujyi wa Kampala.

Umuririmbyi Weasel ashaka kwinjira muri Politiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .