Waje na Muyango bataramiye ab’i Kigali mu muziki w’umwimerere (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Waje wo muri Nigeria benshi bamenye mu ndirimbo ‘Coco Baby’ yataramiye Abanya-Kigali mu gitaramo cy’umuziki w’umwimerere yafashijwemo n’umuhanzi Muyango Jean Marie.

Ni igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Juzz Junction cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu muri Serena Hotel.

Saa tatu z’ijoro nibwo abahanzi bagize itinda Neptunez Band, babimburiye abandi mu muziki w’umwimerere banyuzagamo bagasubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye zirimo n’iza nyakwigendera Aretha Frankilin.

Neptunez Band inacurangira abahanzi, ntiyamaze umwanya munini ku rubyiniro aho yaje kwakirwa n’umuhanzi Muyango.

Umuhanzi Muyango yashimishije bikomeye abitabiriye iki gitaramo abinyujije mu ndirimbo ze za gakondo zirimo ‘Mpore Mpore (warararaye), Gisa (Utari gito), Karame na None n’izindi nyinshi yaririmbaga abitabiriye iki gitaramo bakagaragaza amarangamutima no , ari nako bamwe bahaguruka mu byicaro byabo bagatega amaboko bya kinyarwanda.

Muyango wamaze igihe kingana hafi n’isaha ku rubyiniro yageraga aho akakirwa n’itorero ry’abakobwa n’Intore bamufasha kubyina mu mudiho gakondo.

Muyango yasoreje ku ndirimbo Sabizeze iri mu ndirimbo gakondo zakunzwe cyane kandi n’ubu ikaba igikunzwe n’abakuze n’abakibyiruka.

Umuhanzikazi Waje wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro Saa tanu zirengaho gato. Yahereye ku ndirimbo ’Do Me’ yafatanyije na P Square, akurikizaho ‘I wish’ nayo iri muzo benshi bazi cyane.

Yakomeje aririmba indirimbo zirimo ’For a Minute, Omini knowest, Coco Baby, Onye, Left for Good yafatanyije na Patoranking n’izindi ndirimbo.

Uyu muhanzikazi wanyuzagamo akabyina mu mbyino gakondo z’iwabo muri Nigeria, yageraga hagati agasaba abitabiriye igitaramo kumufasha kubyina no kuririmba indirimbo ze.

Yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko aho atuye ari umuyobozi. Ati "Mu mudugudu wanjye ndi umuyobozi, iyo umuyobozi aje ntabwo mukomeza kwicara!"

Uyu muhanzikazi wagaragaje ubunararibonye mu gihe kigera ku isaha hafi n’ikiminota icumi yamaze ku rubyiniro, yashimiye abateguye igitaramo bagatekereza kumuhamagara ngo aze gutaramira abanyarwanda.

Ni umuhanzikazi ufite ibigwi

Uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko, ubusanzwe yitwa Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe, ni umwe mu bahanzi bubashywe muri iki gihugu cya Nigeria dore ko usibye kuririmba ari n’umwe mu bakunze kuba bari mu ikipe y’akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Voice of Nigeria.

Izina ry’ubuhanzi akoresha rya WAJE, mu magambo arambuye rivuga (Words Aren’t Just Nothing Enough), ugenekereje mu magambo y’ikinyarwanda risobanura ko ‘Amagambo adahagije’.

Ni umuhanzikazi wabitangiye akiri muto aho yari muri korali yo ku ishuri ribanza yizeho, gusa yaje kwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007.

Muri 2008, nibwo yumvikanye mu ndirimbo ‘Do Me’ ya P Square. Indirimbo yabaye nk’ifunguye amarembo kuri uyu muhanzi aho nyuma yaje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo, Diamond Platnumz, Tiwa Savage n’abandi.

Uyu muhanzikazi kandi yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Nigerian Music Awards, Dynamix Awards, City People Awards n’ibindi. Amaze gukora alubumu zitandukanye zirimo n’iyo yitiriye izina rye ‘WAJE’.

Amafoto: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza