00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VJ Mupenzi mu byishimo nyuma yo gutoranywa ngo asusurutse abitabiriye ’Beach Volleyball World Tour 2-star’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Mupenzi Patrick benshi bamenye nka VJ Mupenzi ni we watoranyijwe nk’ugomba gususurutsa abitabiriye “Beach Volleyball World Tour 2-star” iri kubera ku mucanga wo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, u Rwanda rurakira Irushanwa ryo ku rwego rw’Isi muri Volleyball ikinirwa ku mucanga riri ku rwego rwa kabiri “Beach Volleyball World Tour 2-star”, aho ryitabiriwe n’ibihugu 39 byo ku migabane yose y’Isi.

Mu kiganiro na IGIHE, VJ Mupenzi usanzwe uri mu bafite amazina yubashywe mu kuvanga imiziki, yavuze ko kuba yaratoranyijwe ari iby’agaciro kuri we.

Yashimangiye ko gucurangira abantu baturuka mu bihugu hafi 40 ari iby’agaciro kuko buri wese asigarana mu mutwe umuziki yumviye mu irushanwa n’uwawucurangaga.

Ati “Njye byaranshimishije kuntoranya. Ni iby’agaciro kuko ubu ngiye kugaragaza impano yanjye ku rundi rwego. Nibaza ko gucuranga muri iyi mikino mpuzamahanga ari andi mahirwe ku rugendo rwanjye mu muziki.”

VJ Mupenzi agiye gucuranga muri iyi mikino mu gihe amaze amasaha make cyane asohoye Mixtape nshya yise ‘Summer Vibe’.

FIVB Beach Volleyball World Tour ni irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga rigiye kongera kubera mu Rwanda (mu Karere ka Rubavu) nyuma y’imyaka ibiri rwakiriye iryo ku rwego rwa mbere (ry’inyenyeri imwe) muri Kanama 2019. Iriheruka ryegukanywe n’Abaholandikazi Iris Reinders na Mexime van Driel ndetse n’Abayapani Masato Kurasaka na Kensuke Shoji.

Kuri iyi nshuro, riri ku rwego rwa kabiri (ni iry’inyenyeri ebyiri), rikazaba iminsi itanu kuva tariki ya 14 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2021. Rizitabirwa n’amakipe 41 y’abagabo na 30 y’abagore, yose aturutse mu bihugu 39 bitandukanye.

VJ Mupenzi amaze imyaka irenga 11 mu kuvanga imiziki
Vj Mupenzi niwe watoranyijwe nk'ugomba gususurutsa abitabiriye iri rushanwa
VJ yasohoye Mixtape nshya yise 'Summer vibe'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .