Video: Uko byagenze mu gutunganya ‘Love You’ yahuje Harmonize na Marina

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 Kamena 2018 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania aherutse kuza i Kigali, yahavuye akoze ibitaramo bibiri binini anakora indirimbo zirimo iyamuhuje na Marina wo mu Rwanda.

Harmonize ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali yakoreye urugendo i Kigali tariki ya 22 Werurwe 2018, yaje aherekejwe n’umukunzi we Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper.

Harmonize asanzwe akorera umuziki muri Wasafi Classic Baby[WCB] ya Diamond ari na we afata nka se mu muziki; Marina we akorana na The Mane ibarizwamo Safi Madiba.

Aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo yitwa ‘Love You’, yakozwe na Producer Madebeat ufatwa nk’uwa mbere muri iki gihe mu Rwanda bishingiye ahanini ku ndirimbo ziri guca ibintu yagizemo uruhare nka ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, ‘Hari ukuntu’ ya King James n’izindi zitabarika.

‘Love You’ imaze icyumweru igiye hanze. Ni imwe mu zatangiye gucurangwa cyane muri Tanzania ndetse no ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kuyihanahana cyane ku buryo mu minsi irindwi gusa imaze kurebwa inshuro zikabakaba ibihumbi magana atanu.

Kuri YouTube, ‘Love You’ imaze gushyirwaho ibitekerezo bisaga igihumbi aho benshi bagaragaza ko bishimiye uburyo icuranze n’uko ba nyirayo bayiririmbyemo.

Iyi ndirimbo zamuye mu buryo budasanzwe urwego rw’ubuhanzi bwa Uwase Deborah Marina[ukunda kwiyita Marina Bebol] muri Afurika y’Uburasirazuba, izina rya Harmonize ryarushijeho kuvugwa mu Rwanda kubera uburyo icurangwa cyane ku maradiyo menshi i Kigali.

Producer Madebeat wayitunganyije na we akomeje gutumbagira ari nako abahanzi biganjemo abakomeye mu gihugu bifuza ko yarambika ikiganza ku mishinga yabo; abo hanze nabo batangiye kumutera imboni.

Mu ndirimbo Madebeat akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n’ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n’ibyakozwe n’abandi.

Muri ‘Love You’, harimo igice gito cy’amagambo Harmonize yaririmbye mu Kinyarwanda yanditswe na Danny Vumbi wari kumwe nabo muri studio Uno Music ubwo iyi ndirimbo yakorwaga.

Madebeat yagize ati “Mu byo Harmonize yaririmbye harimo amagambo yari yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili, yashakaga kuririmba Ikinyarwanda gike. Twari kumwe na Danny Vumbi ahita abimwandikira, byari byamugoye kuririmba ngo ‘sinshaka kugukinisha’, ariko yarageregeje.”

Producer Madebeat amaze gukora ’Love You’ mu buryo bw’amajwi, amashusho yafashwe na Meddy Saleh ukorera muri Press It. Igice kinini cy’aya mashusho cyafatiwe i Nyamirambo hejuru ya Sun City ahakorera Uno Music.

Producer Madebeat wakoze indirimbo 'Love You' ya Marina na Harmonize
Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe na Producer Meddy Saleh

Camera&Editing: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza