Video: Mani Martin ntateganya gusaba imbabazi abamwijunditse kubera kuva mu idini

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Mani Martin yatangaje ko adateganya kuzasaba imbabazi abamurakariye kubera imyemerere ye no kuba yaranze kuba mu idini iryo ari ryo ryose, yumvikanisha ko ayashyira mu cyiciro cy’ibituma habaho ivangura mu bantu nubwo atari cyo kiba kigenderewe.

Umunabi mu bakunda kwibasira Mani Martin ku mbuga nkoranyambaga inshuro nyinshi ubyutswa n’amateka y’igihe kirekire yamaze ari umukirisitu mu itorero ADEPR, bituma ibikorwa akora nubwo ari umuhanzi bigira ishusho yihariye itandukanye n’iy’abandi rimwe na rimwe akibasirwa.

Uyu muhanzi muri iki gihe iyo abajijwe ku bijyanye n’idini asengeramo avuga ko aho basenga Imana hose ahajya. Yemeza ko nubwo atarwanya abafite aho bahurira bagafatanya gusenga mu idini rimwe ukwaryo, icyo ashyira imbere ari umutima w’umuntu n’ineza yawo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Mani Martin yasubije ibibazo byuririye ku bitutsi yatutswe n’inabi yutswe na bamwe bagize uburakari bukomeye ku migenzereze ye, uko yifotoza, uko yiyogoshesha n’ibindi muri rusange bimutandukanya n’uko yahoze azwi.

Yemera ko bijya bimubaho kuba yabona ubutumwa bumubwira nabi cyangwa agahura n’umuntu utanyuzwe n’uko yahindutse aho bamwe bavuga ko yataye agakiza akaba umupagani udasenga. Avuga ko yakira ibitekerezo bya buri wese ariko byagera mu gucirana imanza akabibona nk’imirimo ‘itari ngombwa’ abantu bongera ku yo basanzwe bafite ibabeshaho.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe nifuza ko asabira imbabazi imyumvire ye kuri njyewe, ni uburenganzira bwe cyane. Nta n’umuntu kandi na we nteganya gusaba imbabazi kubera uko numva imibereho yanjye cyangwa uko mbayeho kuko nta n’umuntu n’umwe nteganya kubaho uko abyumva.”

Yongeyeho ati “Buri muntu wese aba afite uko yakuze, uko yarezwe, ibyo ukunda n’ibyo yanga. Ntabwo bishoboka ko wagendera ku by’abandi bakwifuzaho mu by’ukuri. Nta muntu imyemerere ye ifite icyo intwaye. Oya. Uwo ari we wese, uko yemera kose njyewe dushoboye kubana kandi nicyo no kuba ndi umuhanzi bimaze.”

Mani Martin avuga ko asenga ndetse akemeza ko atabaye umupagani nk’uko bamwe babivuga. Avuga ko kuri we idini y’ukuri ari umutima wa buri muntu ku giti cye ariko icyiza kuruta byose ngo ni ukugira urukundo, gutinya Imana, gutinya icyaha, gufasha abantu uko bishoboka no kwirinda ivangura ku bo mufite ibyo mudahuje.

Ati “Niyo dini y’ukuri kuri njyewe ariko kugira wenda ahandi hantu abantu bahurira bagasenga, bagaterana nabyo ndabyemera cyane ariko si byo mpa intebe nini muri njye.”

Mani Martin iyo abajijwe kimwe mu byo atishimira mu idini ndetse akabibona nko kuvangura no kurobanura ku badahuje imyemerere avuga ko akiri muto yajyaga akunda kumva inkuru z’umusore n’inkumi bakundanye ariko kubera ko badahuje imyemerere mu gusenga cyangwa ababyeyi babo batabyishimiye bigasenya umubano wabo.

Yagize ati “Birumvikana, imyemerere ni ikintu gikomeye cyane ariko iyo bigeze ahantu umuntu atashyingira undi, abantu babiri bagakundana hanyuma kwa kwemera Imana kukaza kuba ari ko gutuma batabana kandi ubundi Imana ari urukundo, ubundi ibanisha abantu, aho mpita numva ko ahari iyo myemerere iba iri gukina, iba iri gufata inshingano zitandukanye n’impamvu mu by’ukuri yagombye kuba ihari.”

Yanavuze ko mu bindi byatumye abona ibintu mu buryo abibonamo muri iki gihe harimo no kuba hari imiryango imwe n’imwe yagiye abonaho kutakira amahitamo y’umwe mu bayikomokamo washatse kujya mu yindi myemerere ku buryo hari n’aho yabaga nk’igicibwa.

Ati “Ibyo narabibonaga iwacu mu cyaro. Byatumye nkura numva ko ikintu nyamukuru mu by’ukuri abantu bagashyize imbere ari ukumenya ikiduhuje, icyo duhuriyeho. Niba ari ubumuntu duhuriyeho nk’abantu, niba ari ubunyarwanda duhuriraho nk’abanyarwanda, niba ari Imana duhuriraho nk’abemera, numva ari cyo kintu nyamukuru cya mbere kuri njyewe.”

Mani Martin avuga ko nubwo adafite idini ryihariye yavuga ko arimo najya kubaka umuryango azanyura mu nzira nk’iz’abandi.

Ku bijyanye no kurushinga akubaka urugo, Mani Martin avuga ko ari imwe mu ntambwe yifuza guterana n’indi mishinga yihaye kugeraho mu myaka itanu iri imbere ariko ngo urukundo ni Imana irutanga ntiyiha igihe nyacyo azabonera urw’ibihe byose agafata icyemezo cyo kuva mu busiribateri.

Yavuze ko imishinga ashyize imbere ari ugukora umuziki no kuwagura akagera ku rwego rundi abifashijwemo n’uwo yakoranyemo na Sauti Sol, Eddy Kenzo n’izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Chalala” n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ‘Romantic’ ivuga ku rukundo.

Mani Martin amaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Mani Martin, umunyempano uvugisha benshi muri iyi minsi
Mani Martin ntiyemeranya n'abamubona nk'uwabaye umupagani kubera kuva mu idini

Amafoto na Video: Kazungu Armand

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza