Video: Impano itangaje y’abaririmbyi batunguye Sauti Sol i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi bagize Sauti Sol batunguwe n’abahanzi bakizamuka mu Rwanda bihurije hamwe basubiramo indirimbo yabo bakoresheje amajwi mu buryo buryoheye amatwi.

Turatsinze Moise(Mozzy) na Humura Deborah basanzwe ari abaririmbyi bakomeye banatsinze irushanwa ry’umuziki Yeejo The Vocal, basubiyemo indirimbo yitwa “Shake Yo Bam Bam” bafatanyije na Bill n’undi witwa Norbert.

Aba bahanzi baririmba iyi ndirimbo bifashishije amajwi gusa ndetse bayahuza gihanzi akumvikanamo ibicurangisho bisanzwe byumvana muri iyi ndirimbo ari nacyo cyakoze ku mutima cyane Sauti Sol.

Ubwo Sauti Sol bari basoje imyitozo ya nyuma bitegura igitaramo bakoreye i Gikondo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016 batunguwe no kugera hanze basanga abaririmbyi bane bakizamuka babategereje bahagaze ku murongo nk’abiteguye kuririmba, basabye iri tsinda kubatega amatwi umunota umwe bakumva urwego impano yabo igezeho.

Bien-Aimé Baraza yabanje kubumva ari wenyine akorwa ku mutima n’imiririmbire yabo ahita ahahamagara bagenzi be Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano ngo baze bumve abanyempano bamutunguye.

Sauti Sol imaze kumva ubuhanga bw’aba bahanzi bakizamuka yabemereye ko iri buze kubaha umwanya mu gitaramo bagasubiramo ibyo baririmbye bereka abafana babo ko ‘i Kigali hari abanyamuziki’.

Igitaramo cya Sauti Sol kigana ku musoza, Delvin Mudigi yasabye bagenzi be guhagarika umuziki gato bagaha umwanya ‘abanyempano bazasimbura Sauti Sol mu myaka iri imbere’ na bo bakiyerekana.

Yagize ati “…muba muretse gato, ndashaka ko tubereka abahanzi bakomeye cyane, ndashaka ko tubereka Sauti Sol y’ejo hazaza. Ngiye kubazanira Sauti Sol y’i Kigali, ni abahanga cyane kandi muze kubishimira.”

Aba baririmbyi uko ari bane umwanya bahawe bawukoresheje neza ndetse berekana ko impano ibahishemo izabyara umusaruro ku muziki w’u Rwanda nibabona ubufasha.

Sauti Sol yakuriye ingofero aba baririmbyi

Amafoto y’ubudasa mu gitaramo Sauti Sol yakoreye i Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza