Video: Ibitazibagirana mu rukundo rwa Gahongayire n’umugabo we batandukanye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Aline Gahongayire aherutse gutangaza ko yatandukanye burundu n’umugabo we Gabriel Gahima nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakoze ubukwe.

Inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yaherukaga kumvikana muri Mutarama 2015, icyo gihe umugabo ni we watangaje ko ibyabo byarangiye Gahongayire aryumaho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’. Kuri iyi nshuro uyu muhanzi yarabyemeje avuga ko yananiranywe n’umugabo bafata icyemezo cyo kubaho ukubiri.

Yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.” Yongeyeho ko agikeneye undi mugabo usibye ko bitihutirwa cyane.

Ati “Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

Gahongayire na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013, bakoze ubukwe bw’igitangaza, bemeranya kuzabana iteka ariko birangiye bananiranywe.

Inzira Gahongayire yanyuzemo akibana na Gahima:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza