Victor Rukotana yashyize hanze indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’urukundo rw’umunyamakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Mata 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Victor Rukotana yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kideyo’, yakomoye ku nkuru mpamo y’umunyamakuru w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi.

Victor Rukotana yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘Kideyo’ nyuma yo kujya muri Label nshya yitwa Edman Entertainment, ndetse iyi ndirimbo ni nayo ya mbere akoreyemo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu cyaro mu kuyasanisha n’inkuru yaririmbye. Agaragaramo abarimo umukinnyi wa filime uzwi nka Kanyombya, umukobwa witwa Fiona Gentille uzwi kuri Instagram n’umunyarwenya Seth ubarizwa mu itsinda rya Zuby Comedy .

Victor Rukotana yabwiye IGIHE ko ishingiye ku nkuru mpano y’umunyamakuru wamuganirije inkuru y’urukundo rutamuhiriye akiri mu cyaro, wamubwiye uburyo yakunze bya nyabyo umukobwa bari baturanye agakora ibishoboka byose kugera n’ubwo atekereje kwiyita undi musore ariko umukobwa ntamukunde.

Ati “Ni umunyamakuru ariko sinamuvuga izina. Ubwo yari akiri mu cyaro ataraza mu Mujyi yakunze umukobwa akajya kumutereta ariko umukobwa buri munsi akamwangira. Yari afite agatazirano, ahimba amayeri yo kujya kubeshya umukobwa ko hari umusore urembye cyane ku buryo akeneye umuntu umutabara, ariwe yakunze amurwarira indege mbese amurwarira urukundo.”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa yari asanzwe aziranye na Kideyo ariko atazi ako kazina ke yiyise. Yaragiye amutera impuhwe z’ukuntu hari umusore witwa Kideyo wamukunze byo gupfa ariko n’ubundi biba iby’ubusa aramuhakanira kandi n’ubundi yanavumbuye ko ariwe.

Mu ndirimbo, Victor Rukotana aririmba yishyize mu mwanya w’uyu munyamakuru akajya gutereta umukobwa ariko undi akigiza nkana.

Bitewe n’uko uyu muhungu yahoraga ajya kureba uyu mukobwa amubwira ukuntu amukunda, igihe kimwe ntiyagiye kumureba maze umukobwa yibaza icyo yabaye atangira umuhisi n’umugenzi abaririza umusore.

Mu ndirimbo, umukobwa atungurwa no gusanga umusore wahoraga ajya kumusura ari nawe umukunda. Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo umunyamakuru yakoze uko ashoboye ngo aterete uyu mukobwa byarangiye atabashije kwegukana umutima we.

Victor Rukotana yavuze ko nyuma yo gusinya amasezerano muri Label nshya bafite ibikorwa byinshi byo gushyira hanze.

Victor Rukotana ubu abarizwa muri Edman Entertainment y’Umunyamakuru Edman wa Prime TV, ahuriramo na Mugisha Liza, umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Canada usanzwe ari n’umugore w’uyu munyamakuru wayishinze.

‘Kideyo’ yabaye indirimbo ya mbere Rukotana yasohoye ari muri Label nshya

Victor Rukotana nyuma yo kubona umujyanama mushya avuga ko agiye gukora cyane
Victor Rukotana yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari inkuru mpamo y'ibyabaye ku nshuti ye y'umunyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .