Uwimbabazi ni umwe mu bakobwa bivugwa ko bashuditse na Eddy Kenzo nyuma yo gutana n’umugore we ndetse hakagira n’abajya kure bagahamya ko bari mu rukundo rw’ibanga.
Nta byinshi yaba Uwimbabazi cyangwa Kenzo bigeze bavuga kuri ibi byavugwaga, ahubwo n’ubu bajya banyuzamo bakandikirana amagambo y’urukundo ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwimbabazi yavuze ko atigeze akundana na Eddy Kenzo, icyakora yemera ko ari inshuti zikomeye.
Ati “Amaherezo y’inzira ni mu nzu niba hari ikintu kiri hagati yanjye nawe muzabibona. Eddy Kenzo ni inshuti yanjye ikomeye ariko nta kintu arambwira cyo gukundana.”
“Kenzo ni umuntu wavuzwe igihe kinini, ubu nta kintu kikimuhangayikisha rwose, ibyinshi mu bivugwa nta n’ibyo aba yabonye. Hari igihe ari njye ubimwereka ibindi akaba yabibonye wenda ntabihe agaciro. Iyo ubirebye usanga ko ari abantu badafite amakuru ariko abazi ukuri barabizi ko tudakundana.”
Nubwo uyu mukobwa yahakanye ibyo gukundana na Eddy Kenzo, Umunyarwanda yarabirebye agira ati “Nta nduru ivugira ubusa”, Uwimbabazi ahamya ko ibyavuzwe byashingiwe ku mubano babonaga afitanye n’uyu muhanzi.
Si Eddy Kenzo gusa uyu mukobwa byavuzwe ko bakundana mu myidagaduro ya Uganda, kuko yavuzwe no mu rukundo na Nessim ukora indirimbo, yanavuzwe kandi mu rukundo na Weasel wo mu itsinda rya Goodlyfe.
Uwimbabazi wari warambitswe impeta n’umusore biteguraga kurushinga mu mpera za 2020, yahishuye ko bamaze gutandukana ndetse ko ubu abayeho nta mukunzi afite.
Uyu mukobwa witabiriye Miss Rwanda mu 2018 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, nyuma yo kudahirwa ngo abashe kwinjira mu mubare w’abajya mu mwiherero, yakomereje ubuzima bwe muri Uganda yiga kaminuza.
Nyuma y’umwaka umwe agiye gutangira uwa kabiri, ubushobozi buke mu muryango w’iwabo bwatumye areka ishuri aharira umuvandimwe we.
Kuva yahagarika kwiga mu 2019, yahise yinjira mu bushabitsi i Kampala. Yamenyekanye cyane nk’inkumi y’ikimero itegura ibitaramo mu tubyiniro tunyuranye tukitabirwa.
Reba ikiganiro twagiranye na Uwimbabazi








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!