00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwigishije Bruce Melodie mu yisumbuye yahishuye undi mwuga yahoze arota gukora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Sewase Jean Claude wigishije Bruce Melodie mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye, yahishuye uburyo uyu muhanzi yakuranye indoto zo kuba icyamamare cyangwa akigira mu gisirikare.

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ni umuririmbyi w’umunyempano, afite ubuhanga bwihariye mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso binyuze mu kuririmba.

Nta gushidikanya ko muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda.

Uyu muhanzi ufite igikundiro aritegura gukora igitaramo cyagutse aho azaba yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Inkuru y’iki gitaramo yakiranywe ubwuzu n’abakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda n’uwa Bruce Melodie.

Mu bagaragaje amarangamutima yabo kuri iki gitaramo harimo na Karangwa Sewase, wabaye mwarimu wa Bruce Melodie mu mashuri yisumbuye ubwo yigaga muri Camp Kanombe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sewase yahamije ko atazabura mu gitaramo cy’umunyeshuri yigishije imyaka ibiri none akaba yarabaye umuhanzi ukomeye mu gihugu.

Yagize ati “Iki gitaramo sinzakiburamo. Nzongera kwibuka uyu musore waje kuvamo umugabo w’igihangange! Saa Moya za mu gitondo yinjiye mu ishuri, aje guhaha ubumenyi. Ntabwo njya nibagirwa asubiramo indirimbo yahimbaga icyo gihe. Ati ‘nyamara mwarimu nzaba icyamamare’ none dore aratwika.”

Yahishuye ko umunyeshuri we w’ahashize yari umuhanga kandi afite inzozi zo kuba "icyamamare cyangwa umusirikare".

Ibi uyu mwarimu abigarutseho mu gihe Bruce Melodie yitegura gukora igitaramo cyo ku wa 6 Ugushyingo 2021, kikaba icyo kwizihiza imyaka icumi amaze yinjiye mu muziki wamugize icyamamare.

Bruce Melodie yatangiye kuririmba mu 2012, icyo gihe yafashwaga na Producer Fazzo; yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ituje nyuma agenda avangamo na Afrobeat.

Mu 2017 yabaye umuhanzi wo mu Rwanda wa mbere watumiwe muri Coke Studio Africa. Mu 2018 ni we wegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star cyanahise gihagarara.

Bruce Melodie ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse mu 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri. Avuka mu Kagari ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.

Iyo muganira umubaza ibyerekeye amashuri akubwira ko ‘yize bimugoye atari uko ari umuswa’ ahubwo ari ibibazo by’umuryango n’ubushobozi buke bwamwitambitse, gusa yarahanyanyaje nyuma yo gucikiriza amashuri akora ikizamini cy’abakandida bigenga [candidat libre] aza kubona impamyabumenyi.

Amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana.

Bruce Melodie yamamaye mu ndirimbo zirimo “Tubivemo”, ‘‘Ndumiwe’’, ‘‘Ntundize’’, ‘‘Umuhungu wa muzika’’ yahuriyemo na Fireman, “Kungola” yakoranye na Sunny, “Blocka”, “Ndumiwe” n’izindi. Aheruka gusohora indirimbo nshya yise ‘Sawa Sawa’ yakoranye n’umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph Jones.

Uwigishije Bruce Melodie mu mashuri yisumbuye yahishuye uko yakuze yifuza kuba umusirikare n'icyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .