Nicole Young yanditse impapuro azishyikiriza urukiko avuga ko ashaka kujya gufata ibintu yasize mu nzu yabanagamo na Dr Dre, kuko azi neza ko hari umuntu wambara inkweto ze zihenze ndetse n’ibintu byinshi bye bikaba bishobora kuzangizwa.
TMZ yatangaje ko uyu mugore yandikiye urukiko asaba ko rwamufasha akajya ahitwa Brentwood muri California aho we n’umugabo we bahoze baba batarashwana.
Ngo Nicole Young yavuye mu rugo rwe na Dr Dre muri Mata 2020 afite utuntu duke, ngo kuko uyu mugabo yamumesheje yasinze akamusohora shishi itabona undi na we akagenda yiruka, akajya kuba ahitwa Malibu aho Dr Dre yashakaga ko ajya. Avuga ko icyo gihe yasize ibintu byinshi.
Nicole Young avuga ko kuva yava mu rugo iwe yagiye abona abagore batandukanye bashyira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga bari mu nzu yabanagamo na Dr Dre, akaba avuga ko abo bashyitsi b’uwahoze ari umugabo we bashobora kuba banarengera bakamwambarira imyenda.
Hari nk’aho yatanze urugero avuga ko hari umukobwa w’inshuti ya Dr Dre uherutse gushyira amafoto ari mu bwogero bw’inzu bahoze babanamo yambaye inkweto zisa nk’iza Nicole Young.
Ikindi avuga ko Dr Dre akorera ibirori mu nzu bahoze babanamo, we n’abakobwa aba yatumiye bagasinda ku buryo afite impungenge ko hari ibintu bye bishobora kuzahangirikira biramutse bikomeje mu gihe yaba atarajya kuzana ibyo yahasize.
Tariki 29 Kamena 2020, nibwo Nicole Young yujuje impapuro yaka gatanya. Aba bombi bari bamaranye imyaka 24 kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.
Icyo gihe Nicole Young yuzuza izi mpapuro za gatanya, yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo.
Yigeze no kwandikira urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.
Aya masezerano azwi mu cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, arakomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barasatura bakaringaniza.
Dr Dre w’imyaka 56 ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni $820, we ntiyabyemeye, ahubwo yavuze ko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku biri mu masezerano bagiranye mbere y’uko bakora ubukwe.
Uyu mugore we icyo gihe yavugaga ko ashaka ko bagabana bakaringaniza imitungo irimo n’aka kayabo; ndetse n’indi itimukanwa n’ibindi byose by’uyu mugabo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!