Kuri uyu wa Gatanu kuwa 15 Mutara nibwo Sandra Kassim, yatangaje ko Abdul atari we se w’umuhungu we, akaba yarabivuze ubwo yahamagarwa n’umunyamakuru wa radiyo ya Wasafi Fm amubaza icyo umuhungu we apfana na Ricardo Momo usanzwe ari uwo mu muryango.
Uyu mubyeyi yumvikanye ubwe yivugira ko Ricardo Momo na Diamond ari abavandimwe b’amaraso, ko Abdul atari we se wamubyaye ari uko yamurezeho gusa.
Nyuma y’uko iyi nkuru ikwiriye hirya no hino, Abdul wahoze azwi nka se wa Diamond yagize icyo avuga ku byatangajwe na nyina w’uyu muhanzi, aho yavuze ko yishimiye guturwa umutwaro w’ikinyoma atari azi.
Ubwo yaganira na Bongo 5, yasabye ko Diamond yiyambura izina rya Abdul ntakomeze gukoresha izina ritari irye.
Yagize ati “Njye byanshimishije ko natuye umutwaro w’ikinyoma ntari nzi kandi ibyo Mama Dangote yivugiye niko kuri kuko niwe nyina w’umwana, ni we uzi ukuri kose.”
“Icyo nabisabira ni uko yarekera aho gukoresha izina ryanjye akajya akoresha iry’uwo papa we bavuze nicyo cyaba cyiza .”
Uyu mugabo Abdul Juma ntabwo yigeze akundwa n’uyu muryango wa Diamond . Uyu muhanzi na nyina bagiye bumvikana kenshi bamushinja ko yabasize mu buzima butari bworoshye, akigaragaza ari uko umwana amaze gukura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!