00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ustha Ituze uvukana na Liza Kamikazi arakataje muri muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ustha Ituze uvukana na Liza Kamikazi wamenyekanye mu muziki Nyarwanda, akomeje gukora ibikorwa bitandukanye muri muzika ashaka gutera ikirenge mu cya mukuru we.

Ustha ni uwa kane mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu barimo na bucura bw’iwabo witwa Noella Izere nawe usanzwe ari umuhanzi.

Ituze Justine ukoresha amazina ya Ustha Ituze amazina mu muziki. Asanzwe akora injyana ya kinyafurika by’umwihariko injyana gakondo ya Kinyarwanda, aho akunze gutarama mu birori binyuranye, mu minsi mikuru n’ahandi.

Amazina ye ni Ituze Justine akaba akoresha izina Ustha Ituze muri Muzika.

Ati “Natangiye gukora umuziki umwaka ushize wa 2020 ubwo nashyiraga hanze indirimbo nise ‘Uraho’ iri mu njyana ya R&B. Ubu nashyize hanze indirimbo yitwa "Karibu Sana" ije iyikurikiye. Ni indirimbo icuranze mu njyana ya Afro-pop. Ni indirimbo y’urukundo, nkaba nyituye abakundana n’abazayumva bose muri rusange.”

Uyu mukobwa yavuze ko akomeje urugendo rwe mu muziki ndetse yifuza gukora cyane, abifashijwemo n’abanyarwanda akaba yagera kure.

Ati “Nishimiye gukomeza urugendo natangiye mu gukora umuziki bya kinyamwuga. Nkaba nsaba abadukurikiye kunshyigikira mu buryo bushoboka bwose no gukurikira ibihangano byanjye ku mbuga nkoranyambaga. Ndashaka guha abanyarwanda umuziki w’umwimerere uryoheye amatwi. Nzi ko nzatera ikirenge mu cya Liza Kamikazi byaba ngombwa nkanagera kure atageze.”

Ustha Ituze amaze gukora indirimbo zitandukanye ze bwite zirimo na “Naraye ndose” yasubiyemo.

Uyu mukobwa avukana na Liza Kamikazi
Ustha Ituze ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .