USA: Umuraperi w’imyaka 19 yakatiwe igifungo cy’imyaka 55

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’imyaka 19 witwa Tay-K wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka 55 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro.

Taymor McIntyre wamamaye nka Tay-K, mu 2016 nibwo yashinjwe urupfu rw’umusore witwa Ethan Walker wari ufite imyaka 21, warasiwe mu rugo iwe mu Mujyi wa Mansfield muri Leta ya Texas.

Abatangabuhamya bavuze ko Tay-K yari mu mugambi wo kwiba ibiyobyabwenge n’amafaranga mu rugo rwa Walker.

Umukunzi wa Ethan Walker yavuze ko nyakwigendera yarashwe amaboko ye ari mu kirere nk’ikimenyetso cyo gusaba imbabazi nyuma yuko abamuteye bari babuze ibyo bashakaga.

Ethan Walker yarashwe n’igitero cy’abajura barimo na Tay-K wahanishijwe igifungo cy’imyaka 55 n’ihazabu y’ibihumbi $21 nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Tay-K yahamijwe ibyaha ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’aho ubushinjacyaha bwemeje ko ari we wateguye igitero ndetse ashaka umuntu wishe Walker, uyu akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.

Televiziyo ya KTVT ikorana bya hafi na CBS yatangaje ko abunganizi ba Tay-K mu by’amategeko bavuze ko umukiliya wabo atari we warashe amasasu ndetse adakwiye guhamywa icyaha. Uruhande rw’abashinjacyaha rwavuze ko Tay-K yari azi neza umugambi wo kwiba Walker.

Mu 2017 nibwo uyu musore w’imyaka 19 yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise “The Race” yaje no ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard Hot 100.

Yayishyize hanze nyuma yo kwica akuma kagenzura abantu bafungishijwe ijisho mu ngo agatoroka. Mu mashusho yayo yagaragaye yifotoreza iruhande rw’ifoto yerekana ko ashakishwa. Uyu musore yafatiwe muri New Jersey nyuma y’amezi atatu yarahunze.

-  Reba “The Race”, indirimbo Tay-K yakoze amaze gutoroka polisi

Umuraperi w’imyaka 19 witwa Tay-K yakatiwe igifungo cy’imyaka 55 ahamijwe ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro, byavuyemo urupfu
Tay-K yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise “The Race”
Tay-K yakatiwe igifungo cy'imyaka 55 muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza