00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’indirimbo zakomanyije imitwe abahanzi buri wese avuga ko ari nyirayo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kanama 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Hakunze kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ibibazo by’abahanzi bibanye indirimbo bigakurura umwuka mubi kugeza aho umwe afashe icyemezo cyo kugana inzego za Leta ngo arenganurwe.

Akenshi ibi, bikururwa n’abatunganya indirimbo bazigurisha abahanzi babiri nkana bazi ko hari umwe ugomba kuba nyirayo.

Indirimbo nyinshi usanga abahanzi babiri baba baburana ko umwe muri bo yibwe cyangwa yibye akenshi haba harimo umuhanzi umushya mu ruhando rwa muzika n’undi uri kugerageza gushaka inzira.

IGIHE yakusanyije urutonde rw’indirimbo ziganjemo izizwi zagiye zikurura ibibazo bikomeye hagati y’abahanzi, bamwe bikagera n’aho bahurira kuri RDB bagiye kwandikisha indirimbo imwe.

Alyn Sano na Yverry bakozanyijeho karahava!

Mu mpera za 2019, Yverry yasohoye indirimbo yise “Naremewe wowe”, uhereye ku izina ryayo ukagera ku ijambo ku rindi, imeze kimwe n’iyo Alyn Sano yasohoye muri Mutarama 2018 ku buryo byasize umwuka mubi hagati y’aba bahanzi.

Yverry mu kiganiro yahaye IGIHE icyo gihe yashyiraga hanze indirimbo, yavuze iye yatangiye kuyikora mu 2017 itangirwa na musaza wa Alyn Sano nawe witwa Sano usanzwe utunganya indirimbo.

Bitewe n’uko atari yishimiye uko indirimbo yakozwe na Sano, Yverry asa n’uwayirengagije ajya gukorana na Ishimwe Clement indi yitwa “Mbona dukundana” yanahise isohoka.

Nyuma yaje kujya gusubiramo ya ndirimbo yari yatangiranye na musaza wa Alyn Sano, ayikorana na Bob Pro kuko atari yishimiye uko uyu wa mbere yari yayikoze.

Icyo gihe na Bob Pro nawe ngo ntabwo yamuhaye ibyo yifuzaga bituma umushinga w’iyi ndirimbo awujyana kwa Pastor P, aba ariwe umukorera iyo yifuzaga.

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, Yverry yavuze ko yatunguwe no kumva Alyn Sano yayisohoye, ibintu byatumye bagerageza kuvugana icyakora uyu muhanzikazi amumenyesha ko indirimo ari iye ndetse yanamaze kuyandikisha muri RDB.

Alyn Sano yavuze ko indirimbo ari iye ndetse anavuga ko yayihawe na musaza we wari warayihimbiye Yverry nyuma ntibabashe kumvikana ku buryo itunganyije.

Umwanzuro ya Urban Boyz yateje ibibazo bikomeye

Mu 2010 nibwo itsinda ryahoze ari Urban Boyz ryashyize hanze indirimbo ryise ‘Umwanzuro’.

Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane iracurangwa kuri radiyo karahava. Iyi ndirimbo yagiye hanze ubwo urukundo rwa Safi na Knowless rwasaga n’urugifite icyanga ndetse we na Nizzo wakundanaga na Sacha Kate bose bagaragazamo aba bari abakunzi babo.

Hashize igihe igiye hanze mu itangazamakuru haje inkuru yavugaga ko hari umuhanzi witwa Mr D iri tsinda ryibye indirimbo.

Mr D yavugaga ko iyi ndirimbo yibwe na Safi wari mu bagize iri tsinda.

Bahuriye kuri RDB bagiye kwandikisha indirimbo imwe…

Muri Nzeri 2020, Umuhanzi Icyusa cy’Ingenzi Thatching na Gihozo Credo Santos [Credo] bari bashyiditse bapfa indirimbo bombi bashyize hanze, buri umwe avuga ko ariye undi nawe ati “ni iyanjye!”

Indirimbo “Umutako utanaze” yabanje gushyirwa kuri Youtube n’umuhanzi Credo, ku wa 12 Kanama 2020.

Umuhanzi Icyusa cy’Ingenzi ayishyiraho ku wa 11 Nzeri 2020. Zombi zitandukanyijwe n’ikivugo cya Credo mu ndirimbo ye, ariko amagambo kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma arasa. Zitandukaniye kandi ku bicurangisho birimo ariko zose ni gakondo.

Icyusa cy’Ingenzi ubwo yashyiraga indirimbo hanze yabwiye IGIHE ko yari ayimaranye igihe kinini kuko yayanditse kera.

Credo avuga ko ‘Mutako utanaze’ yayihimbye mu 2018 yiga mu mashuri yisumbuye.

Icyusa cy’Ingenzi avuga ko album iriho ‘Umutako utanaze’ yayishyize muri Caritas ‘abantu barayigura’, ariko ko yayishyize kuri Youtube nyuma. Agasobanura ko uwaguze album ari we wumvise iyi ndirimbo kuko atigeze ayishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Tariki 15 Nzeri 2020 aba bahanzi bombi bahuriye ku Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bagiye kwandikisha iyi ndirimbo, buri wese agwa mu kantu.

Iby’iyi ndirimbo byabaye agatereranzamba ndetse aba bahanzi bajyana muri RIB Icyusa yanareze mugenzi we indirimbo isibwa kuri Youtube burundu.

Marigarita yabaye Marigarita kuri Social Mula

Muri Nzeri umwaka ushize Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Marigarita’, ishushanya umukobwa ukunda kwinywera ‘wine’ akanga byeri urunuka yanga ko yazamubyimbisha inda.

Iyi ndirimbo ikijya hanze hari undi muhanzi ukizamuka witwa Possible, yahise atangira guteza ubwega ko indirimbo yari isanzwe ari iye , Social Mula akaza kuyimwiba mu buryo atumva neza.

Social Mula mu kiganiro yahaye IGIHE icyo gihe , yavuze ko iyi ndirimbo guhera mu 2015 ubwo yayandikaga, yayishyiriye umu-Producer ngo ayimukorere bikarangira ayihereye uyu muhanzi witwa Possible ariko ntibibahire, kuko itamenyekanye.

Avuga ko iyi ndirimbo yaje kuyitwara agahitamo kuyisubiranamo, niko kujya kuyikorera kwa Jay P iza kurangizwa na Bob Pro wayikoreye mixage.

DJ Pius na Iyzo Pro barijunditswe kubera indirimbo ya Amalon

Ibibazo by’aba bombi byaturutse ku ndirimbo yitwa ‘Moni’ yabanje gukorwa n’umuhanzi witwa ‘Cris Clae’ hashira iminsi hakajya hanze indi yitwa gutyo ya Amalon, nayo yateje urujijo hagati y’aba bahanzi bombi .

Iyi ndirimbo yateje impagarara mu Ukwakira umwaka ushize , aho buri muhanzi hagati ya Cris Clae na Amalon, yavugaga ko ari iye.

Cris Clae niwe wabanje gushyira hanze iyi ndirimbo avuga ko yayiguze na Iyzo Pro, ariko bidateye kabiri na Amalon ashyira hanze indi bisa avuga bayimwibye.

Iya Amalon yamaze iminsi ihita isibwa kuri Youtube ariko yongera kugarurwaho hashize igihe nyuma irongera ivanwaho.

Ni nako byabanje ku ya Cris Clae ariko yo yongeye kugarukaho na n’ubu iriho.

Iyzo yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ariwe nyirayo ndetse ko yayikoze mbere akirebera inyungu Amalon, akayimuha undi nyuma DJ Pius akaza kumumutwara ndetse bakajya n’umugambi wo gutwara iyi ndirimbo yari yararangiye.

Ku rundi ruhande ariko DJ Pius ntabwo yemeranyaga nabo ahubwo we yavugaga ko iyi ndirimbo ari iya Amalon kuko yakozwe kera bakabanza kuyireka, barateganyije kuyishyira hanze ikindi gihe ariko bagatungurwa no kubona yagiye hanze ikozwe n’undi muhanzi.

DJ Pius avuga ko koko niba Iyzo indirimbo yari iye yari kuyigurisha abanje kubimenyesha Amalon nk’umuntu wayirrimbyemo.

Kanda Amazi…

Iyi yakozwe mu ntangiriro za 2013. Yakozwe bwa mbere bigizwemo uruhare rukomeye na Producer Ma-Riva.

Yayihaye Producer Clement Ishimwe yitwa ‘Imitobe’ yari iya Two4Real yari ihuriyemo Dj Pius na Mugenzi we Innocent Aidan Tumaini [Tkay] isubirwamo n’abahanzi benshi yitwa “Kanda Amazi”.

Yakuruye ibibazo bikomeye n’umwiryane hagati y’impande zombi. Abahanzi ba Kina Music barayiririmbaga mu kazi kabinjiriza amafaranga, Dj Pius wahoze muri Two4Real akavuga ko aterwa umujinya n’abahanzi [bo muri Kina Music] bashakaga kwikubira inyungu n’umusaruro w’iyi ndirimbo kandi ari iyabo na Ma-Riva.

Ibibazo bya ‘Kanda amazi’, abayiririmbyemo, aba Producers bayikozeho [Ma-Riva nyirayo, Clement wahuje abahanzi bayiririmbye, Producer Meddy Saleh wakoze video yayo] n’abandi byabaye byinshi kugeza ubwo yaje guhagarikwa ntihagira umuhanzi wongera kwemererwa kuyiririmba. Gusa, ubu zose ziri ku rubuga rwa Youtube.

‘Nk’uko Njya Mbirota’ yabanje kuba iyahimbiwe Imana

Mu 2017 umuhanzi witwa Emmy Payton yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Yverry kumutwarira indirimbo akayihindurira inyito, akayigira iy’urukundo kandi yari iy’Imana. Byari nyuma y’aho Yverry ashyize hanze iyitwa ‘Nk’uko Njya Mbirota’.

Nyuma uwitwa Emmy Payton wahoze mu muziki usanzwe anakorana bya hafi na Riderman , ubu akaba asigaye aririmba iz’Imana gusa, yumvikanye ashinja mugenzi we ubujura.

Emmy Payton yavugaga ko iyi ndirimbo yayikoze mu 2016 , akaza gutungurwa no kumva yageze hanze mu 2017 ngo yari yayandikiwe na Ganza [uyu nawe ni umuhanzi] ari iyo guhimbaza Imana.

Ngo yabanje kujya ayiririmba mu nsengero nyuma ayijyana kwa Hollybeat nyuma aza kumva Yverry yayisohoye.

Ku ruhande rwa Ganza wanditse iriya ndirimbo, we yavugaga ko yari yayihaye Emmy Payton ku buntu akaza kuyibwa n’uwitwa Kenny wamusuye agasanga ari kuyiririmba.

Inkuru y’iyi ndirimbo yarangiye hatamenyekanye umwanzuro wafashwe hagati y’aba bahanzi gusa Yverry yagaragazaga ko nta kintu ashaka kuvuga.

Kamichi yasohoye indirimbo isibwa kuri Youtube itamaze kabiri

Mu minsi yashize umuhanzi Kamichi yatunguwe no gusanga urubuga rwa Youtube rwamwandikiye rumubwira ko rwafashe umwanzuro wo gukuraho amashusho y’indirimbo ye yise ‘Summer Vibes’ yari aherutse gusohora.

Byari byakozwe n’uwitwa Shema Christian ukoresha amazina ya Dezman mu muziki utuye i Burayi mu Budage, wavugaga ko indirimbo ari iye, bituma uru rubuga rufata umwanzuro wo kuyikura kuri shene ya Youtube ya Kamichi.

Indirimbo ye yise ‘Summer Vibes’ yayishyize kuri Youtube tariki 9 Nyakanga 2021. Yaje nyuma yaho tariki 26 Gashyantare 2021, umuhanzi Denzman yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndiho’ iri mu njyana ya Reggae-dancehall yakoranye n’umuhanzi Sintex.

Byavugwaga ko Dezman yavuganye kuri telefoni na Producer Jay-P amusaba kumukorera indirimbo, undi arabyemera.

Bitewe n’uko bari mu bihugu bitandukanye, byanabaye ngombwa ko hitabazwa Producer Didier Touch wo mu Bubiligi kugira ngo Dezman ajye yifata amajwi ayoherereza Producer Jay-P.

Dezman yagiranye amasezerano na Producer Jay P yemeza ko ‘beat’ ayifiteho uburenganzira busesuye. Kamichi yaje kuvugisha Producer Jay-P amusaba ko yamukorera indirimbo amuha ‘beat’ yagurishije umuhanzi Dezman.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, Dezman yavugishije Producer Jay P amubaza uko injyana y’indirimbo ye yageze mu maboko ya Kamichi, ntibahuza neza bituma uyu muhanzi atanga ikirego kuri Youtube, urubuga rufata umwanzuro wo kuyikuraho.

Kamichi nawe yaje kwandikira Youtube ayibwira ko yarenganijwe uru rubuga ruza kuyisubizaho. Nyuma yanaje kwiyunga na mugenzi we.

Urban Boyz yigeze kugirana amahari n'umusore witwa Mr D kubera ibibazo by'indirimbo
Social Mula ashinja T Brown kumutwarira indirimbo akayiha undi muhanzi
Possible ushinja Social Mula kumwiba indirimbo
Mu minsi ishize rwari rwabuze gica hagati ya ya Icyusa cy'Ingenzi na Credo Santos bapfa indirimbo
Icyusa cy'Ingenzi mu minsi ishize yashyiditse n'umuhanzi mugenzi we bapfa indirimbo
Yverry na Alyn Sano bapfuye indirimbo ku buryo bukomeye
Alyn Sano na Yverry bapfuye indirimbo rubura gica
Kanda amazi ni imwe mu ndirimbo zavugishije benshi kubera amakimbirane yayikurikiye
Indirimbo 'Kanda amazi' iri mu zakuruye impaka zikomeye
Kamichi mu minsi ishize yasohoye indirimbo ashiduka yavanywe kuri Youtube
Dezman mu minsi yashize yari ari mu bibazo by'indirimbo na Kamichi
Iyzo yavugwagaho kuba yaragurishije indirimbo ya Amalon
Amalon yaririmbye Moni nyuma iza kugurishwa atabizi
DJ yari umujyanama wa Amalon mu minsi ishize ubwo hazaga ikibazo cyo kubashinja kwiba indirimbo
Clae yashyiditse na Amalon birangira indirimbo ikuwe kuri Youtube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .