00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’ibyamamare byashoye mu bucuruzi bw’urumogi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Muri Leta zimwe na zimwe zigize Amerika, ubucuruzi bw’urumogi mu buryo butandukanye buremewe ndetse usanga abantu barunywa ntacyo bikanga kuko nta mategeko abibuza.

Muri iki gihugu Leta 17 zamaze gushyiraho uburyo bwemewe bw’ikoreshwa ry’urumogi ku bantu bakuru.

Ndetse ubu, ibyamamare bitandukanye muri Amerika na byo byafashe umwanzuro wo gushora mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gutunganya ndetse no gucuruza urumogi.

Abashoyemo akayabo barimo abaraperi basanzwe bakunzwe kuvugwaho kuba mu barukoresha cyane mu bice bitandukanye by’isi, abakinnyi ba filime, abakinnyi b’imikino itandukanye n’abandi benshi.

Ikinyamakuru Rollingstone cyakoze urutonde rw’ibyamamare bitandukanye bikora ubucuruzi bw’urumogi.

Seth Rogen

Uyu mukinnyi wa filime ukomoka muri Canada ariko ukorera muri Amerika, mu 2019 nibwo yatangije sosiyete yise Houseplant icuruza iri tabi gusa mu 2021 yinjiye ku isoko ryo gucuruza muri Amerika muri Leta ya California. Yashinze iyi sosiyete afatanyije na mugenzi we Evan Goldberg.

Ku bipfunyika by’urumogi rucuruzwa na sosiyete y’uyu mukinnyi wa filime haba handitseho ko rukomeye kandi bakagaragaza ko barukoreye abantu barukunda cyane.

Seth Rogen ari mu byamamare bicuruza urumogi

Jay-Z

Mu mwaka ushize nibwo ku bufatanye na sosiyete yitwa Caliva, umuraperi Shawn Corey Carter wamamaye nka Jay Z, yatangiye ubucuruzi bw’urumogi mu buryo bweruye.

Uyu muraperi yafunguye umuyoboro wiswe Monogram, ku rubuga rwa Caliva acururizaho ubwoko butandukanye bw’urumogi rutunganyijwe neza ruri mu bwoko bune. Uru rumogi rwa Jay Z ruzajya rugurishwa hagati y’amadorali 40 na 70 kuri buri gapfunyika bitewe n’urwo umuntu ashaka cyangwa se n’ubushobozi afite.

Mu 2019, Jay Z yari yabaye umwe mu bayobozi ba Caliva, sosiyete izwiho ubucuruzi bujyanye n’urumogi agirwa ‘chief brand strategist’ aba ari naho yatangiye gukora umuyoboro w’uru rumogi rwe rwitwa Monogram.

Jay-Z ari mu byamamare byinjiye byeruye mu icuruzwa ry'urumogi rutunganyijwe neza

Yifashishije Roc Nation, Jay Z mu bucuruzi bw’uru rumogi azafatanya na sosiyete ya The Parent Co. nk’umufatanyabikorwa. Jay Z yatangaje ko uru rumogi rwakozwe mu rwego rwo kuruha agaciro rukwiriye no gukora urumogi rwiyubashye kandi rukoranywe ubuhanga.

Snoop Dogg

Uyu muraperi wubatse amateka ubusanzwe witwa Calvin Broadus, nawe ari mu bacuruzi b’urumogi mu buryo bweruya. Uyu mugabo abinyuza mu cyiswe Leafs by Snoop yatangije mu 2015 muri Leta ya Colorado.

Snoop Dogg ari mu byamamare byahisemo gushora mu icuruzwa ry'urumogi

Tommy Chong

Uyu mukambwe w’imyaka 83 uzwiho kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu na we ni umwe mu bacuruzi b’urumogi mu buryo bweruye.

Urumogi rwe yarwise Tommy Chong’s, arugurisha muri Leta yemera icuruzwa n’ikoreshwa ry’urumogi.

Uyu mukambwe w’imyaka 83 uzwiho kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu nawe ni umwe mu bacuruzi b’urumogi mu buryo bweruye kandi bwemewe n'amategeko

Justin Bieber

Uyu muririmbyi ubusanzwe witwa Justin Drew Bieber ukomoka muri Canada na we ari mu bacururuzi b’urumogi. Yabyinjiyemo mu gihe gito gishize nyuma yo gusinya amasezerano na sosiyete yitwa Palms ikorera mu mujyi wa California izwi mu gutotora no kuzinga urumogi.

Hashize igihe gito Bieber yinjiye mu bucuruzi bw'urumogi

Marley Natural

Ni sosiyete yatangijwe n’umuryango wa Bob Marley wamamaye cyane mu njyana ya Reggae ku isi yose. Yatangijwe mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzi ukomoka muri Jamaica witabye Imana mu 1981.

Iyi sosiyete yatangijwe kubera ukuntu uyu muhanzi yakundaga iki kimera yavugaga ko gikiza. Sosiyete itunganya uru rumogi iherereye muri Washington. Yatangijwe mu 2014.

Umuryango wa Bob Marley washize sosiyete icuruza urumogi

The Game

Uyu muraperi na we afite urumogi yise Trees by Game yatangiye gucuruza mu 2017.

Umuraperi The Game na we yabonye ko mu bucuruzi bw'urumogi harimo amahirwe

Jaleel White

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane muri ‘Family Matters’ muri Amerika n’ahandi ku isi acuruza urumogi yise itsPurpl. Akora ubu bucuruzi afatanyije na sosiyete ya 710 Labs.

Wiz Khalifa

Urumogi rw’uyu muraperi rwiswe Khalifa Kush Enterprises Oil.
Uyu muhanzi yigeze kuvuga mu kiganiro na Fader ko iyo arunywa aba yishimiye ko ari na we urukora nta handi yagiye kurukura, ati “Iyo ndunyoye, mba mvuga nti uru ni urumogi rwanjye.”

Wiz yatangiye kurucuruza mu 2016 in Colorado. Iyi sosiyete ye igendera ku ntero igira iti “Nywa urumogi rwiza cyane.”

Khalifa avuga ko ashimishwa no kunywa urumogi rwakozwe na we

Lil Wayne

Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye nka Lil Wayne na we ari mu bacuruzi b’urumogi. Urwe rwitwa GKUA Ultra Premium.

Sosiyete y’uru rumogi yatangijwe mu 2019 muri Leta ya California nyuma iza kugaba amashami ahandi nko muri Colorado na Michigan.

Wayne ari mu byamamare bifite sosiyete zicuruza urumogi

Juicy J

Umuraperi Jordan Michael Houston III, wamenyekanye nka Juicy J na we afite urumogi anyuza mu murongo yise Asterisk*. Uyu muhanzi ubusanzwe uturuka mu Mujyi wa Memphis yashinze iyi sosiyete afatanyije na sosiyete yo muri Los Angeles yitwa Green Street ndetse na Gary Vaynerchuk.

Urumogi akora rwiswe ‘Gah Damn High’. Juicy yabwiye Rolling Stone, ko atari we uzarota agejeje urumogi rwe no mu zindi leta muri Amerika.

Juicy J na we ari mu bucuruzi bw'urumogi

Melissa Etheridge

Uyu muhanzikazi w’umunyamerika nawe ari mu bacuruzi b’urumogi. Arucururiza muri sosiyete yise Etheridge Botanicals.

Melissa Etheridge ni umwe mu bahanzikazi bacuruza urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .