00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’ibyamamare biri mu Rwanda kubera BAL (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ibyamamare bitandukanye biri mu Rwanda aho byitabiriye imikino ya BAL yatangiye kuhabera kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi.

Iyi mikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari gusorezwa mu Rwanda mu mwaka ushize ariko rikimurwa, ryatangiye guhera hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

Ommy Dimpoz

Omary Faraji Nyembo uzwi nka Ommy Dimpoz ari mu byamamare biri mu Rwanda. Inkuru ivuga ko ari mu Rwanda yamenyekanye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Uyu musore w’imyaka 33 ni umwe mu bakunzwe muri Tanzania, afite indirimbo zakunzwe nk’iyitwa Yanje yakoranye na Seyi Shay wo muri Nigeria, Badaaye, Me and You yakoranye na Vanessa Mdee, Tupogo, Ndagushima n’izindi.

Ommy Dimpoz ari mu byamamare biri mu Rwanda

Basketmouth

Uyu munyarwenya akomoka muri Nigeria, ubusanzwe yitwa Bright Okpocha ariko yamamaye nka Basketmouth. Basketmouth w’imyaka 42 ni umwe mu bakomeye muri Nigeria wanditse izina guhera mu 2000.
Yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2019 aho yari yitabiriye iserukiramuco ry’urwenya ryateguye na Nkusi Arthur uzwi nka Rutura ryitwa Seka Fest.

Basketmouth ari mu Rwanda

Luol Deng

Umunya-Sudani y’epfo Luol Ajou Deng wanamamaye muri NBA nawe ari mu Rwanda. Yavutse mu 1985 umuryango we uza kwimukira mu Bwongereza ari muto ndetse aza no kuhabona ubwenegihugu.

Yakiniye amakipe atanduknye arimo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza. Yakinnye muri NBA mu makipe nka Chicago Bulls, Cleveland Cavaliers, Miami Heat, Los Angeles Lakers na Minnesota Timberwolves yasorejemo mu 2019. Ubu ni umutoza w’ikipe ya Sudani y’Epfo.

Luol Deng ni umwe mu banyafurika banditse izina muri NBA

Mohombi

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Mohombi Nzasi Moupondo yavutse ku 17 Ukwakira mu 1986 ubu afite imyaka 34. Mu maraso afite inkomoko mu bihugu birimo na RDC kuko se ariho avuka, ariko yakuriye muri Suède ku ivuko rya nyina.

Yamenyekanye cyane mu myaka ya 2011 binyuze cyane mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye n’umuhanzikazi Nicole Scherzinger. Hari nyuma yo gusinyishwa amasezerano y’imikoranire na RedOne, umwe mu batunganya indirimbo banditse izina ku Isi.

Mohombi yakoze izindi ndirimbo zirimo In your head, Bumpy Ride, Miss me yakoranye na Nelly kimwe n’izindi nyinshi. Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo MTV mu 2011, Billboard Music Award, Grammy n’ibindi.

Mahombi ari mu Rwanda

Olumide Oyedeji

Olumide Oyedeji nawe ari mu Rwanda. Uyu mugabo yavutse ku 11 Gicurasi 1981 muri Nigeria. Yakinnye muri NBA mu makipe arimo Orlando Magic no mu yandi arimo ayo muri Aziya n’u Burayi.

Olumide Oyedeji yakiniye amakipe yo mu bice bitandukanye by'Isi

Pops Mensah Bonsu

Uyu mugabo w’imyaka 37 nawe ari mu byamamare biri i Kigali. Uyu mwongereza yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo n’iy’igihugu ndetse no muri NBA.

Uyu mugabo avuka ku babyeyi b’abanya-Ghana ariko yavukiye anakurira mu Bwongereza. Yatangiye kugaragaza impano gukina basketball akiri muto aba ari nabyo bimuhesha amahirwe yo kuba icyamamare muri uyu mukino.
Yakiniye San Antonio Spurs, Toronto Raptors, Houston Rockets n’andi makipe menshi.

Pops Mensah-Bonsu ari mu Rwanda

Ian Mahimi

Ian Mahinmi nawe wamenyekanye cyane muri basketball ari mu byamamare biri mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya BAL. Ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’uyu mukino bakomoka mu Bufaransa.

Uyu mugabo w’imyaka 34 wamamaye muri NBA yakinnye mu makipe atandukanye arimo ayo mu Bufaransa nka STB Le Havre yakiniye mu 2003–2006 na ÉB Pau-Orthez yakinnyemo guhera 2006–2007.

Kuva mu 2007 yatangiye gukina muri NBA mu makipe nka San Antonio Spurs, Dallas Mavericks , Washington Wizards n’andi atandukanye.

Ian Mahinmi nawe ari mu Rwanda

J. Cole

J. Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Yamamaye mu 2007 ubwo yashyiraga hanze mixtape yise ‘The come up’ mu ntangiro za 2007. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘The Warm Up’ yakoze mu 2009 na ‘Friday Night Lights’ yo mu 2010.

Yaje mu Rwanda habura iminsi mike ngo asohore album nshya ya gatandatu yagiye hanze ku wa 14 Gicurasi yise ‘Off-Season’.

Yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL). Ni umwe mu bakinnyi ba Patriots Basketball Club yo mu Rwanda muri iri rushanwa.

J. Cole ari mu Rwanda nk'umukinnyi wa Patriots BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .